Impamvu inzibutso za Rebero na Nyange zashyizwe ku rwego rw’igihugu

    0
    Imiryango ishyira indabo ku mva z'abashyinguyemo imibiri y'abanyapolitiki mu rwibutwo rwa Rebero

    Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko  inzibutso za Jenoside yakorewe Abatusi za Rebero na Nyange zongewe ku ziri ku rwego rw’igihugu, aho zari zisanzwe ziri ku rwego rw’akarere.

    Ni kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Biro bya Minisitiri w’intebe, kivuga ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri iheruka. Minisitiri Uwacu avuga ko impamvu basabye ko izi nzibutso zajya ku rwego rw’igihugu ari ukubera umwihariko zifite bitewe n’ubukana Jenoside yakoranwe mu bice ziherereyemo.

    Avuga ku Rwibutso rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Minisitiri Uwacu yavuze ko rufite umwihariko wo kuba rushyinguwemo abanyapolitiki bahagaze ku kuri kwabo bakitandukanya na politiki mbi itandukanya Abanyarwanda.

    Ku Rwibutso rwa Rebero, hashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) n’banyapolitiki 12 ari boLandouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (PSD), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

    Urwibutso rwa Nyange rwo mu Karere ka Ngororero rwo ngo rufite umwihariko wo kuba Abatutsi bahungiye mu kiriziya ya Paruwasi ya Nyange, uwari Padiri wayo, Seromba Athanase, yarategetse ko bayibasenyeraho.

    Kuba umuyobozi wa kiriziya ku rwego rwa padiri ategeka ko basenyera ku batutsi kiriziya ngo ni imwe mu mpamvu z’umwihariko zatumye Minisiteri y’Umuco na Siporo isaba ko urwo rwibutso rushyirwa mu rwego rw’igihugu.

    Ikindi ngo ni ukuba mu mwaka wa 1997 i Nyange, abanyeshuri basabwe kwivangura bakabyanga, abacengezi bakabica, ibi Minisitiri Uwacu avuga ko nubwo bitabaye muri Jenoside bifitanye isano ikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

    Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro n’abayobozi bo muri guverinoma

    Inzibutso za Rebero na Nyange ziyongereye ku zindi 6 zamaze kujya kuri uru rwego, ari zo Urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Murambi, Nyamata, Ntarama, Bisesero na Nyarubuye.

    Aho gushyira inzibutso mu murege w’isi muri UNESCO bigeze

    Minisitiri Uwacu avuga ko mu nzibiso 6 zari zisanzwe ku rwego rw’igihugu, enye muri zo hari kwigwa uburyo zajya mu murage w’isi, muri UNESCO.

    Izo nzibutso zisabirwa kujya mu murage w’isi  ni urwa Kigali, urwa Murambi, Nyamata na Bisesero.

    Avuga ko muri Gashyantare umwaka utaha akanama ka UNESCO ari bwo kaziga niba izo nzibutso zakwinjizwamo.

    Ibi bizabaho nyuma y’aho u Rwanda rwujuje ibisabwa byose kugira ngo rwemererwe, aho Minisitiri Uwacu ahamya ko dosiye yabyo iri gukorwaho neza.

    Abajijwe niba inzibutso nshya zinjijwe mu rwego rw’igihugu na zo zishobora kuzasabirwa kujya mu murage w’isi, Uwacu yavuze ko igihe bazabona koko ari ngombwa bazabisaba.

    Mu nzibutso 6 ziri ku rwego rw’Igihugu, urwa Kigali ni rwo runini kuzirusha urebye umubare w’abarushyinguyemo, aho rushyinguwemo abantu ibihumbi 250, rwubatswe mu 1999.

    Abahashyinguye bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu mazu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

    Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rugizwe n’inzu y’amateka, aho abantu bibonera uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza ubwo rwagwaga mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hari kandi n’ibice byerekana ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ibikoresho by’abazize Jenoside ndetse n’intwaro abicaga bakoresheje na byo birerekanwa. Muri iyo nzu kandi harerekanwa ukuntu u Rwanda rwafashe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya 1994.

    Mu nzu y’amateka yo ku Rwibutso rwa Gisozi, hari kandi amateka yaJenoside zabereye ahandi kw’isi nk’iyo muri Arménie, iyakorewe Abayahudi, iyo muri Cambogde n’iy’aba Serbe.

    Hanze hari imva 14 zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukuta rwanditseho amazina 2000 yabashije kuboneka. Andi mazina aracyashakishwa. Ku rwibutso rwa Kigali hari kandi inzu nshyinguranyandiko ifasha abashakashatsi baba abo mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hari aho barerebera za sinema n’ubusitani abantu bashobora kwicaramo bagatekereza, bakibuka.

    Tanga igitekerezo