Imiziki ndayikunda ni uko ntakunda kubona akanya – Min. Mushikiwabo

0
Minisitiri Mushikiwabo ari mu gitaramo cya Cécile Kayirebwa (ibumoso) (Ifoto: Ashimwe Shane/Afrifame)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko akunda cyane ibijyanye n’imiziki n’abahanzi ariko ko bitewe n’imirimo adakunze kubibonera umwanya ntagaragare cyane mu bitaramo.

Mushikiwabo ibi yabibwiye Ikinyamakuru Izubarirashe.rw ubwo yari yitabiriye igitaramo Inganzo ya Kayirebwa cy’umuhanzi Cécile Kayirebwa cyabereye muri Kigali Marriott, ku Cyumweru, tariki ya 2 Mata 2017.

Iki gitaramo cyanitabiriwe na Senateri Tito Rutaremara, cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose; biganjemo abantu bakuze bari mu kigero cy’umuhanzi Kayirebwa.

Ikiganiro na Mushikiwabo…

IR: Mwabonye mute igitaramo cya Kayirebwa?

Cyari cyiza cyane, ariko byabaye bigufi twifuzaga ko akomeza

IR: Ni iki mwakunze cyane?

Imiririmbire ye ntabwo ari indirimbo gusa, harimo amagambo meza, harimo umuco wa Kinyarwanda, kubona umubyeyi ukuze ugifite guhangira isoko muri we (show business); ni byiza birashimishije

IR: Musanzwe mukunda imiziki y’abahanzi?

Cyane, ndayikunda ni uko ntakunda kubona akanya ko kubireba; ariko ni byiza

IR: Ni iki Kayirebwa yakwigisha abandi bahanzi bakiri bato?

Icya mbere ni uko abahanzi ntabwo ari icyo umuntu ahanga gusa, niba uri umuririmbyi si ukuririmba gusa, niba uvuza ingoma ni no gushaka kubiha agaciro kurushaho. Nicyo rero njyewe nshima kuri Cécile Kayirebwa ko yafashe imyaka myinshi akaturirimbira indirimbo nziza za Kinyarwanda, za kera ariko ukabona yaranagerageje guteza imbere umwuga.

IR: Murakoze cyane

Murakoze namwe

Uko Kayirebwa yabyakiriye…

Cécile Kayirebwa mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe, we abajijwe uko yakiriye kuba igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu barimo Minisitiri Mushikiwabo na Senateri Tito yavuze ko abishimira nk’abantu baziranye; anavuga ko Mushikiwabo we ari umuntu ukunda ibihangano bye.

Yagize ati “Ni umuntu dusanzwe tuziranye kuva kera kandi nawe ni umuntu ukunda bene ibi ngibi cyane.”

Ku kijyanye n’uko Minisitiri Mushikiwabo avuga ko igitaramo cyarangiye bakinyotewe, Kayirebwa yavuze ko ari uko yaje atinzeho, ati “ashobora kuba yaje akererewe gatoya.”

Ati “Yari yabanje kunsuhuza mbere atambutse mbere y’uko dukora igitaramo turi kwitegura dutunganya amajwi hanyuma aravuga ati ‘yewe hari imirimo myinshi nari mfite ngiye gukora, ariko ngiye kureba uko mbigenza mbireke nze.’ ”

Kayirebwa tumubajije niba Minisitiri Mushikiwabo na Senateri Tito yari yabatumiye cyangwa baje bizanye kumureba yasubije ko babonye ‘publicite’ y’igitaramo nk’abandi bakaza.

Uko igitaramo cyagenze…

Igitaramo abantu bari bishimye, babyinana na Kayirebwa bamwe bakajya imbere guhamirizanya nawe.

Cyatangijwe n’abanyeshuri bo ku ishuri ryo ku Nyundo, hajyaho umucuranzi w’inanga Deo Munyakazi wacuranze indirimbo yitwa ‘Ngarara’ n’‘Amateka ya Rukara rwa Bishingwe, rwishe umuzungu w’intahana batatu ya Rutamu’ mu murya w’inanga wa Sebatunzi.

Cecile Kayirebwa niwe waje gukurikiraho aririmba igice cya mbere aririmba igihe kijya kungana n’isaha.

Yari yambaye imyambaro ya Kinyarwanda, akenyeye yikwije mu mabara arimo umutuku wijimye uvanze n’umuhondo yiteye akitero ku rutugu yiteze mu mutwe.

Hakurikiyeho umuhanzi Andy Ubumuntu waririmbye indirimbo ze Ndashaje na Mukadata.

Abanyeshuri bo ku Nyundo barangajwe imbere na Mighty Popo bakurikiyeho baririmba zimwe mu ndirimbo za Kamaliza zirimo Sinakwanze, Nzakumara Irungu n’izindi baririmbanye n’abari muri iki gitaramo.

Igitaramo nticyari cyitabiriwe cyane ugereranyije n’uko ibitaramo bya Kayirebwa bisanzwe byitabirwa; ariko abantu barengaga ½ cy’icyumba igitaramo cyabereyemo.

Kayirebwa yaje kugaruka ku rubyiniro aje kuririmba izindi ndirimbo ze asoza igitaramo, ari nabwo Minisitiri Mushikiwabo yinjiraga. Kayirebwa yaririmbye indirimbo ze zirimo None Twaza, Nihoreze Abana ayihuza n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rugiye kujyamo n’izindi.

Kayirebwa yacurangirwaga ibicurangisho Gakondo birimo ingoma, hanacurangwa na piano, abandi bamufasha gukoma amashyi. Yari ari kumwe n’abandi baririmbyi batatu bamufashaka mu kwikiriza.

Igitaramo cyarangiye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro (9:30pm).

Tanga igitekerezo