Ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku musenyi yitabiriye imikino y’akarere ka gatanu

    0
    Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien bahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) mu bagabo n’abagore yitabiriye imikino y’akarere ka gatanu (Zone 5) igomba gutangira kuri uyu wa gatanu muri Uganda.

    Ibihugu byitabiriye iyi mikino ni: Kenya, Sudani, Rwanda n’Uganda yakiriye iri rushanwa.

    Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

    Mu bagabo

    Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien.

    Mu bagore

    Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse.

    Kavalo Patrick umwe mu bakinnyi bari muri Uganda yatangarije izubarirashe.rw ko bamaze kugera muri Uganda kandi biteguye kurushanwa cyane ko risaba gukoresha imbaraga nyinshi kuko rigomba kurangira umunsi umwe gusa.

    Yagize ati “ Uyu munsi turakina umukino wa mbere na Uganda, tuze gukurikizaho Sudani dusoreze kuri Kenya birumvikana ko nta mwanya wo kuruhuka uza kuboneka ni ukwitanga uko dushoboye”.

    Avuga ko we na mukuru we Ndamukunda Flavien biteguye kwitara neza kandi n’abashiki babo bari kumwe nabo bafite icyizere cyo gutsinda.

    Ikipe y’igihugu ya Beach Volley mu bagabo iheruka kwitabira amarushanwa mpuzamahanga mu mwaka ushize aho yasezerewe mu marushanwa y’icyiciro cya gatatu cyabereye muri Tunisia mu rwego rwo gukasha itike y’imikino Olempike, icyo gihe abakinnyi bari bagize iyi kuipe yari Patrick Kavalo na Ntagengwa Olivier.

    Naho mu bagore mu mukino wa Beach Volley u Rwanda ruheruka kwitabira amarushanwa mpuzamahanga muri Mata umwaka ushize aho yahataniraga itike yo kwitabira imikino Olempike ariko nti byakunda kuko yaje gusezererwa na Misiri ku mukino wa nyuma iyitsinze amaseti 2-0 irushanwa ryaberaga mu Misiri.

    Iri rushanwa ry’akarere ka gatanu ribera muri Uganda, u Rwanda ruramutse ruryegukanye rwakina ikindi cyiciro kizaba muri Gicurasi uyu mwaka kizabera muri Mozambique, aho iki cyiciro kizitabirwa n’amakipe yo muri Afurika ndetse ibonye itike ikitabira imikino y’igikombe cy’Isi.

    Tanga igitekerezo