Ikipe y’igihugu ya Handball y’abaratengeje imyaka 20 izatangira umwiherero muri Gicurasi

0
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 izatangira umwiherero mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka aho izatangira kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kizabera muri Mozambique.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina iri rushanwa ry’igikombe cy’Afurika nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ryaberega muri Uganda ryiswe “Challenge Trophy” aho ikipe y’Igihugu yasezereye ku mukino wa nyuma Uganda ku bitego 38-32.

Igikombe cy’Afurika kizatangira tariki ya 22 Gicurasi 2017.

Iri rushanwa ry’igikombe cy’Afurika ryagombaga kubera muri Gabon muri Werurwe ariko nyuma haza kubaho impinduka aho ishyirahamwe ry’umukino wa Handball muri Afurika (Confederation Africaine de Handball) (CAHB) ritegura aya marushanwa ryaje kuryimura ririshyira muri Gicurasi uyu mwaka ndetse rikazakinirwa muri Mozambique.

Ngarambe Jean Paul Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko umwihero w’ikipe y’igihugu uzatangira mu ntangiriro za Gicurasi kugeza ikipe yitabiriye irushanwa.

Yagize ati ‘umwiherero w’ikipe y’igihugu uzabera mu Karere ka Huye ni naho ikipe izava yerekeza muri Mozambique ari naho hazakinirwa iri rushanwa’.

Tariki ya 27 Ukuboza 2017 nibwo Minispoc yakiriye ikipe y’igihugu ya handball iyishimira uko yitwaye muri Uganda muri irushanwa yari imaze kweguka ariko mu ijambo Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne yabwiye ikipe ko aho u Rwanda rugeze muri Siporo ko bifuza gutsinda kuko buri kimwe cyose bagifitiye ubushobozi ni nayo mpamvu intambwe yo gutsinda batangiye igomba gukomeze ntibasubire inyuma.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu aturutse mu bihugu by’Afurika.

Ikipe izegukana iri rushanwa rizabera muri Mozambique izahita ibona itike yo kuzitabira imikino ya Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.

Tanga igitekerezo