Ikiganiro na Musoni Evariste, wahimbye indirimbo ‘Sinarinzi’ yasubiwemo na Big Fizzo yibwira ko yapfuye

0
Ikiganiro na Musoni Evariste, wahimbye indirimbo ‘Sinarinzi’ yasubiwemo na Big Fizzo yibwira ko yapfuye

Musoni Evarise, umuhanzi wo hambere uba mu gihugu cya Canada, yaganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw maze avuga amwe mu mateka ye na muzika ye muri rusange.

Indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo iyitwa ‘Mama wambyaye’ na Sinarinzi yanasubiwemo n’umuhanzi w’umurundi Big Fizzo akayisoza agira ati ‘In Memory of Musoni Evariste. R.I.P’

Dore ikiganiro yagiranye na izubarirashe.rw

I R: Tangira wibwira abasomyi bacu

Musoni: Nitwa Musoni Evariste, ndubatse mfite n’abana 4. Navutse mu mwaka wa 1948 mvukira ahitwa i Nyange hahoze ari muri Kibuye. Nize amashuri abanza i Nyange, hanyuma ayisumbuye nyigira muri College y’i Nyemeramihigo ku Gisenyi mu cyiciro cya mbere naho icyiciro cya kabiri niga muri College Notre Dame de l’Etoire mu Ruhengeri.

I R: Umuziki wawutangiye ryari? Ute?

Musoni: Umuziki nawutangiye mu mwaka wa 1971, ntangirira muri Orchestre ‘Les Colombes’ aho nahimbaga indirimbo nkanazicuranga. Aha nakoranaga na mugenzi wanjye witwaga Charles Nzajyibwami, tubitangira twikinira by’abasore gusa twabishyizemo imbaraga ndetse nitwe ba mbere twatangiye gufatisha indirimbo kuri radio Rwanda, dukora nk’iyitwa ‘Umugabo mu kaga’ ‘Mama wambyaye’ n’izindi nyinshi.

Musoni Evariste

IR: Ni iki cyaguteye kuwinjiramo se?

Musoni: Umuziki nawukunze kuva kera nkiri umwana, data yakundaga cyane ibitaramo yari afite n’intore kandi niga no mu mashuri abanza naririmbaga muri za korari.

I R: Les Colombes se yaje guhagarara ite?

Musoni: Muri 1973, twavuye mu gihugu, Charles ajya mu Bubiligi nanjye njya i Burundi, urumva ko ‘Les Colombes’ yahise isenyuka. Ngeze i Burundi rero hari irushanwa ryo kuririmba indirimbo ryitwaga ‘Pirogue d’Or’, iryo rushanwa nararyitabiriye rero aho niho natangiriye kuririmbira kuri radiyo Burundi ntangira ndirimba iyitwa “Mama” nari naratangiriye muri Les Colombes hanyuma nkomerezaho nkora n’izindi ndirimbo zakunzwe zirimo n’iyitwa Sinarinzi yanasubiwemo n’umuhanzi Big Farious, iyitwa Umwiza utarutwa n’izindi nyinshi.

I R: Hanyuma uza kujya muri Canada ute? Ubu uhakorera muzika gusa?

Musoni: Mvuye i Burundi sinagarutse mu Rwanda kuko cyaraziraga, hanyuma mu mwaka wa 1987 mpita njya gutura muri Canada kugeza uyu munsi.

Muri Canada rero mpakorera ibindi bidahuye n’umuziki ariko n’umuziki rimwe na rimwe ndawukora. Nk’ubu ndangije album iriho indirimbo 14 kandi n’ibitaramo dukunda gukora hariya muri Canada nabyo ndabyitabira nkaririmba ndetse n’iyo twahuye n’abandi banyarwanda cyane cyane nko mu bukwe ndabaririmbira.

I R: Tubwire gato ku mateka y’indirimbo ‘Sinarinzi’?

Musoni: Indirimbo ‘Sinarinzi’ nayikoze mu mwaka wa 1982, nyikora ndi i Burundi nyine nk’uko nabivuze haruguru. Yari indirimbo ivuga iby’urukundo rushobora kuyoyoka mu gihe gito nyamara uwo mwakundanaga wamwizeraga ukeka ko ntagishobora kubatandukanya.

I R: Nyuma yo kuyumva isubiwemo na Big Farious se ndetse akayisoza akwifuriza kuruhukira mu maho nk’aho wapfuye, wabyakiriye ute?

Musoni: Nkiyumva byarantangaje cyane, nibaza niba umuntu wakoze iyo ndirimbo yaba anzi cyangwa atanzi, birantangaza cyane ariko hanyuma nza kubitekerezaho nsanga, igihe naviriye mu Burundi, atari anzi ndetse bishoboke ko yari akiri na muto cyane, ahubwo ntekereza ko yaba yarayumvise ikamuguma ku mutima noneho kubera ko mu Burundi bari batakimvuga, ntawuzi iyo mba, yumva ko naba narapfuye, ayisubiramo hanyuma yandika kuri album yayo ngo ‘Rest In Peace’.

Ibyo rero narabyumvise kandi narabimubabariye kuko ntabwo yabikoranye umutima mubi cyangwa izindi mpamvu ahubwo ngirango yari azi ko koko napfuye ari nayo mpamvu yanyifurizaga kuruhukira mu mahoro.

I R: Wigeze se umwiyereka ko ukiriho cyangwa ngo umubaze impamvu yakoze ibyo?

Musoni: Kugeza ubu uwo musore ntabwo turahura, ndetse ntekereza ko atananzi kandi nanjye ni uko sindamubona. Iby’uko yasubiyemo indirimbo yanjye rero ntiturabivuganaho haba imbona nkubone cyangwa se no kuri telefone cyangwa n’ubundi buryo bwose, ntituravugana na rimwe, ariko kuko twese tukiri mu buzima, tugihumeka nizeye ko umunsi umwe, tuzahura tukabiganiraho.

I R: Wamaze gushyira hanze album yawe, tuvuge ko wagarutse muri muzika?

Musoni: Ubu sinavuga ko nagarutse muri muzika kuko sinigeze nyivamo ahubwo navuga ko noneho abantu ubu bashoborakubona ibihangano byanjye nyuma y’uko nshyize hanze album iriho indirimbo 14, ndetse no mu kwezi kwa munani k’umwaka utaha nzagaruka mu Rwanda mbazaniye n’izindi nyinshi.

I R: Nk’umuntu watangiye muzika kera. Umuziki w’abubu uwubona ute?

Musoni: Umuziki w’iki gihe njya mbona ko ari umuziki umeze neza kuko ukoze mu buryo bugezweho bityo ukaza uryoheye amatwi cyane. Mu gihe umuziki wacu wa kera wo wari umuziki udafite imbaraga nyinshi, twe twageragezaga gucuranga za gitari zoroheje ariko tugahimba indirimbo ziryoshye abantu bakazikunda kuko zabaga zirimo ubutumwa bugera ku mitima y’Abanyarwanda, n’abubu hari ubutumwa batanga ndetse bakabishyira no mu ikoranabuhanga ubwabo ugasanga nawo uryoshye.

I R: Ese ubona ute kuba abahanzi b’ubu basubiramo indirimbo zanyu ba kera nk’uko Farious yabigenje?

Musoni: Ubundi mu by’ukuri ibyo ni ibintu bitagakwiye kandi ni ibintu umuhanzi wese adashobora kwemera. Rwose ntamuhanzi ushobora kwemera ko hari umuntu ugenda agasubiramo indirimbo ye atabimubajije ngo babanze babyumvikaneho bityo bahane umurongo ngenderwaho w’uko bigomba gukorwa, ariko kuyisubiramo utabanje kubisabira uburenganzira ibyo ni amakosa akomeye.

IR: Wowe uwagusaba iyawe se wayimuha?

Musoni: Ari umuhanzi nemera, nkavuga nti uyu muhanzi azi umuziki rwose, twabyumvikanaho nkamwemerera ariko nkamuha n’amabwiriza yanjye agomba kugenderaho ntayisubiremo uko yishakiye.

I R: Umuhanzi wemera wayiha ubu ni nde?

Musoni: Muri aba bahanzi bakiri bato, nayiha nka Masamba Intore, n’undi mwana nkunda cyane, uririmba neza witwa Jules Sentore.

I R: Gira ubutumwa uha Abanyarwanda

Musoni: Ubutumwa nabaha ni uko nishimiye kongera kubona u Rwanda kandi rutera imbere ku muvuduko ushimishije n’abantu babanye neza. Ikindi nababwira ni ugukomeza gukoranaimbaraga bityo bagakomeza gutera imbere.

I R: Urakoze cyane!

Musoni: Namwe murakoze!

Tanga igitekerezo