Ikiganiro na musaza wa Iribagiza warokotse Jenoside wishwe anizwe

    1
    Imodoka y'Ishami rya Polisi rishinzwe iperereza mu rugo rwa nyakwigendera Iribagiza
    Nyakwigendera Iribagiza Christine

    Iribagiza Christine wo mu Kagali ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, yishwe anizwe mu masaha ya saa tatu zo kuri uyu wa 13 Mata 2017 n’abantu bataramenyekana.

    Musaza wa nyakwigendera witwa Kabeza Fulani yabwiye Izubarirashe.rw ko abantu binjiye mu gipangu bagateragura ibyuma umuzamu bakamufungirana mu kumba bazi ko yapfuye.

    Kabeza avuga ko abishe mushiki ari abasore babiri n’umukobwa umwe, ngo bahise binjira mu cyumba yari arimo bahita bamuboha amaboko baramuniga kugeza ashizemo umwuka.

    Ibi bikaba byabaye ubwo ngo yiteguraga kujya mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye i Rebero. Polisi yatubwiye ko uyu mugore yishwe koko, ariko ko andi makuru iza kuyatangaza nyuma.

     

    Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi

    Kabeza avuga ko bamaze kumwica ngo bahise bafata buji bayishinga mu gitabo barayicana bayegereza imyenda myinshi ngo bigaragara ko bashakaga ko buji iramutse ishize yatwika igitabo n’iyo myenda, ndetse ngo bajya mu kindi cyumba na ho bacana indi buji babigenza batyo.

    Akomeza avuga ko umuzamu yaje gutabaza ngo haza umwana w’umuturanyi ku buryo ari we wabashije kuzimya izo buji zitaragira ibyo zitwika.

    Ibi ngo bashobora kuba babikoze ngo mu buryo bwo kugira ngo bajijishe, kugira ngo nyakwigendera naramuka ahiriye mu nzu abantu bagire ngo yiyahuye.

    Ubwo twageraga aho isanganya ryabereye, abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha, CID, bari benshi bakora iperereza ngo habe hamenyekana aba bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

    Twabonye imodoka ya polisi itwara umuntu umwe ushobora kuba ari uwagiye kuyifasha mu iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, atangaza ko kuva bamenye iby’urwo rupfu bihutiye gukora iperereza.

    Yagize ati “Kugeza ubu twabimenye, ubu turi gukora iperereza ry’ibanze, haracyari kare ngo tumenye ababa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.”

    Mu rugo rwa nyakwigendera hari inshuti n’abavandimwe baje gufata mu mugongo umuryango we.

    Iribagiza Christine yari afite imyaka 58 y’amavuko, akaba yari afite umwana umwe w’umukobwa, ariko mu gihe isanganya ryabaga uwo mwana akaba atari ahari. Nyakwigendera yakoraga akazi ko kubaka amazu.

    Iyicwa rya Iribagiza rihuriranye n’isozwa ry’icyunamo cy’iminsi irwindwi cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yari yararokotse.

    Mu minsi ishize inka y’undi warokotse Jenoside na we wo mu Karere ka Kicukiro, yatemaguwe mu ijoso n’abantu bataramenyekana. Byayiviriyemo urupfu.

     

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo