Ifoto ya shampiyona: Ese APR FC izakomera amashyi umukeba Rayon Sports?

0
Guha icyubahiro ikipe yatwaye shampiyona ni umuco wa Fair Play umaze kumenyerwa ku Isi (Ifoto/Kayishema T.)

Mu rwego rwo guha icyubahiro ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, ikipe bagiye gukina ikora imirongo ibiri ikanyuramo bayikomera amashyi, ibi bishobora gukoreshwa kandi no ku ikipe isezera uwari umukinnyi wabo ukomeye.

Kuva igihe ikipe itwariye igikombe bidasubirwaho shampiyona itararangira, biba bivuze ko iyo bagiye guhura iyiha icyo cyubahiro ibyitwa “Guard of honour”, imigenzo ubundi yatangiriye mu myiyereko ya gisirikare.

Nitsinda Amagaju, Rayon Sports irongera kurusha APR FC ya kabiri amanota 11bivuze ko iyi kipe yambara ubururu n’umweru itagize ikiyitambika mu nzira ishobora gutwara igikombe cya munani cya shampiyona ku munsi wa 27 nyuma yo gukina na Pepiniere ku Ruyenzi.

Ibi byaba bivuze ko andi makipe yose azakina na Rayon Sports imikino itatu ya shampiyona bajya bayiha icyubahiro nk’ikipe yatwaye igikombe; Etincelles ku munsi wa 28, APR FC kuwa 29 na Kiyovu Sports ku munsi wa nyuma wa 30.

Rayon Sports ifite inzira zikomeye aho izajya i Gicumbi ku mutoza Okoko Godfroid umaze gutsindwa umukino umwe muri itandatu atoje iyi kipe ya 15 ku rutonde rwa shampiyona. Gicumbi ya Okoko yanganyirije mu rugo na AS Kigali, Police FC na Kiyovu Sports.

Nyuma ya Gicumbi, Rayon Sports izakira Mukura VS ya Ivan Minnaert wahoze ari umutoza mukuru wa Masudi Djuma. Minnaert muri Mukura VS yatsinzwe imikino ine anganya ibiri atsinda Pepiniere na Espoir gusa. Kuva muri 2009, Rayon Sports ntirakira Mukura VS ngo itsindwe muri shampiyona nubwo banganyije rimwe tariki ya 17 Gicurasi 2015 igitego 1-1.

Rayon Sports ifite ikizamini gikomeye muri iyi nzira yo gutwara igikombe kuri stade Ubworoherane ya Musanze kwa Habimana Sosthene wayitoje. Kuva batashye iki kibuga bakina na Kirehe ntibarahatsindirwa mu mikino ine ishize, banganyije na Etincelles gusa.

Mbere yo gukina na Pepiniere batwariraho igikombe babaye bataratsindwa umukino, Rayon Sports izabanza kwakira Kirehe ya Sogonya Hamisi “Kishi” ku munsi wa 26 wa shampiyona. Mu mikino ine ya shampiyona bakiniye i Kigali batsinze Kiyovu Sports gusa banganya na Police FC.

APR FC ishobora gukomera umukeba amashyi kuko yatwaye shampiyona hakiri kare

Gukora imirongo ibiri no gukomera amashyi uwatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda biramenyerewe kuko ubwo Rayon Sports yatwaraga shampiyona muri 2014 Espoir yakoze uyu muhango kimwe no muri 2015 Isonga yabikoreye APR FC.

Amateka agaragaza ko byabayeho ko abakeba bakomerana amashyi batwaye igikombe cya shampiyona nk’aho muri 2005, Manchester United yakomeye amashyi Chelsea kuri Old Traffold, umukino Jose Mourinho yatsinzemo ibitego 3-1.

Mu 2006/2007 na Chelsea yakomeye amashyi Manchester United ya Sir Alex Ferguson.

Abakurikirana shampiyona y’Abongereza bemeza ko kuva mu 1997 ubwo Arsene Wenger yari amaze kwigaranzura Ferguson, nibwo aya makipe yatangiye guhangana, mu 2013 Wenger yakomeye amashyi Ferguson by’umwihariko rutahizamu Robin Van Persie wari utwaranye na Red Devils igikombe cya 20, nyuma y’umwaka umwe gusa avuye muri Arsenal.

Ifoto ya shampiyona ya Espagne “La Liga” itazava mu mitwe ya benshi ni ubwo muri 2007/2008, Real Madrid yatwaraga igikombe irusha mukeba FC Barcelona ya gatatu amanota 18, ikipe yarimo Lionel Messi yakomeye amashyi Los Blancos kuri Sitade Santiago Bernabeu.

Mu bikombe bya shampiyona Rayon Sports iheruka gutwara, icyo muri 2013 yarushaga APR FC ya gatatu amanota 11, mu 2004 yayirushaga amanota atatu gusa mu gihe muri 2002 harimo ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Kuva ATRACO itwaye igikombe cyo muri 2008, APR FC yatwaye birindwi muri ibyo ikinyuranyo kinini cy’amanota yarushije mukeba Rayon Sports ni 31 mu 2011. Rayon Sports yari yabaye iya gatandatu.

Akebo kajya iwa Mugarura Chelsea nayo yahaye icyubahiro Manchester United yatwaye igikombe cya 2006-7 Ifoto Internet
Isoni ku bakeba FC Barcelona yashimiye Real Madrid itwaye igikombe cya 2007-8 ibarusha amanota 18
Handmade Software, Inc. Image Alchemy v1.12.2
Mu 2015, Isonga yakinnye na APR FC yaratwaye igikombe cya shampiyona bayikomera amashyi Ifoto Kayishema T
Nyuma y’umwaka avuye muri Arsenal, abo bakinanaga bakomeye amashyi Van Persie wari utwaranye na Manchester United igikombe cya 20

Tanga igitekerezo