Idini ry’Abahamya ba Yehova ryaciwe mu Burusiya

0
Idini ry’Abahamya ba Yehova baciwe mu Burusiya

Urukiko rw’Ikirenga mu gihugu cy’Uburusiya ku wa kabiri rwaciye abahamya ba Yehova muri iki gihugu kutazagira ahantu na hamwe bongera kugaragara ko ari idini rikwiye gufatwa nk’itsinda ry’iterabwoba.

Uru rukiko rwategetse ko icyicaro gikuru cyaho iri dini ryakoreraga mu Burusiya n’amashami yaryo angana na 395 mu gihugu hose bifungwa burundu kandi hagafatirwa n’imitungo yaryo yose.

Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu Svetlana Borisova yatangarije ikinyamakuru Interfax News ko abayoboke b’iri dini ari ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Uyu mu minisitiri w’ubutabera mu rukiko yagize ati “ Babangamiye umutekano n’uburenganzira bw’abaturage muri rusange”.

Borisova yavuze kandi ko aba Bahamya ba Yehova kuba batemera igikorwa cyo gutanga amaraso no kuyaterwa mu gihe umwe muri bo yahuye n’ikibazo, ari bimwe mu bigaragaza ko babangamiye amategeko ajyanye n’ubuzima bwiza muri iki gihugu.

Abayoboke b’iri dini ry’Abahamya ba Yehova bavugwa kuba barenga ibihumbi 170 mu Burusiya.

Iri dini rimaze iminsi rishyirwa mu majwi aho ryari ryanarabujijwe gukwirakwiza ibitabo byaryo hirya no hino mu gihugu kuko ribangamiye umutuzo w’igihugu.

Tanga igitekerezo