Ibyo wamenya kuri RIB yamaze gusimbura CID

    0

    Kuri uyu wa 20 Mata 2017, hasohotse Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07 Mata 2017 rishyiraho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo.

    Uru rwego ruje gusimbura Ishami ryo muri Polisi y’Igihugu rishinzwe ubugenzacyaha, iryo tegeko rivuga ko RIB izajya irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera.

    RIB igomba kuba ifite abagenzacyaha bari mu byiciro bibiri, abagenzacyaha b’umwuga n’abagenzacyaha batari ab’umwuga, ariko iri tegeko rikaba rireba abagenzacyaha b’umwuga.

    Mu kurangiza inshingano zayo,iri tegeko rivuga ko RIB igenzurwa kandi igahabwa amabwiriza n’Ubushinjacyaha Bukuru ku bijyanye n’ibyaha ikurikiranye.

    Ingingo ya 9 y’iri tegeko ivuga ku nshingano za RIB, hirimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga;

    Gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo;

    Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa;

    Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga;

    Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya;

    Gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera;

    Ifite inshingano kandi yo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa;

    Gushyiraho no gushyira mu bikorwa za gahunda z’imenyekanishabikorwa zigamije guteza imbere imikoranire n’isangiramakuru hagati ya RIB n’abaturage;

    Kugira uruhare mu bikorwa bihuza inzego birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko rigamije gukemura ikibazo cy’ibyaha ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga; 10º kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya.

    Ingingo ya 10 yo ivuga ku bubasha bwa RIB burimo, gufata abakekwaho ibyaha no kubafunga;

    Gufunga agace k’ahantu no kutemerera abantu kukageramo cyangwa gushyira mu muhanda bariyeri, mu rwego rwo kurinda umutekano, gukumira cyangwa kugenza ibyaha;

    Gusaka umuntu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu hakekwaho kuba hafitanye isano n’amakuru ashakwa hashingiwe ku ruhushya rwo gusaka. Ishobora kandi gusaka umuntu cyangwa ibintu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu nta ruhushya rwo gusaka iyo hari impamvu zikurikira:

    • Impamvu zifatika zituma ikeka ko icyaha kirimo gukorwa cyangwa kigiye gukorwa;

    • Hari ibimenyetso bifatika byerekana ko mu nyubako cyangwa ahantu hari ikintu cyakoreshejwe mu gukora icyaha cyangwa gikenewe ku mpamvu z’iperereza;

    • Ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko umuntu wakoze icyaha ari aho ahantu kandi agomba guhagarikwa.

    Muri icyo gihe, hakorwa inyandikomvugo y’isaka hakanakorwa raporo igaragaza impamvu iryo saka ryakozwe nta ruhushya rwo gusaka;

    RIB ifite ububasha kandi bwo kugaruza ibintu byibwe no gufatira imitungo yakwifashishwa mu rwego rwo gukora iperereza nshinjabyaha; gukurikirana itumanaho ry’abantu bakekwaho icyaha; kurinda no gukusanya ibimenyetso by’icyaha no gufatira ibyakoreshejwe icyaha; kwinjira mu nyubako n’ahantu hakekwaho kuba hafitanye isano n’amakuru ashakwa;

    Gutegeka umuntu gutanga amakuru no kubaza umuntu uwo ari we wese ukekwaho ko afite amakuru yafasha mu iperereza;

    Gufata ibipimo, amafoto, amajwi cyangwa amashusho cyangwa andi makuru yose iperereza ryagaragaza ko ari ngombwa;

    Gukora iperereza ndengamipaka;

    Gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’umutekano bya ngombwa mu gushyira mu bikorwa inshingano zayo.

    Abagize Inama Nkuru Inama Nkuru ya RIB igizwe n’abantu nibura barindwi (7) barimo aba bakurikira, Minisitiri w’Ubutabera, Perezida wayo, Umushinjacyaha Mukuru, Visi Perezida wayo, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, ari na we mwanditsi.

    Igizwe kandi n’abandi bantu baturuka mu nzego zikurikira bagenwa n’iteka rya Perezida:

    Uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi; Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu; Uhagarariye Polisi y’u Rwanda; Uhagarariye Urugaga rw’Abavoka.

    Iri tegeko rivuga ko nibura mirongo itatu ku ijana by’abagize Inama Nkuru bagomba kuba ari abagore.

    Tanga igitekerezo