Kuwa 7-9 Mata: Minisitiri w’Intebe n’Ababiligi 10 bamurindaga bakorewe iyicarubozo

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

0
Aha ni kuri Hotel Mille Collines ahari Interahamwe nyinshi zahashyize bariyeri

Ku itariki ya 07 Mata 1994

Ni bwo Interahamwe n’umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’umujyi wa Kigali, no kwica Abatutsi.

Uwari Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.

Mu mugambi wo kwica abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana ndetse batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho, wari na Perezida wa PSD, Me. Felicien Ngango, wari visi Perezida wa PSD, Faustin Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica abafite indangamuntu z’abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare, ahitwa mu kajagari, muri Kanombe. Kuri uwo munsi, abasirikare bafatanyije n’Interahamwe bishe abasaga 500.

Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro “Association des Volontaires de la Paix”. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’Interahamwe.

Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bari bafite umugambi wo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu batutsi bari muri Sitade Amahoro barokoka

Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga.

Ubwo Radiyo Rwanda na RTLM yacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora mu izina rya Minisitiri w’Ingabo ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, muri ako kanya ku Kacyiru Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi.

Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa.

Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Kuri Komini Giciye, hiciwe abatutsi benshi barimo n’umugore wa Honorable Bazivamo Christophe.

Mu cyahoze ari komini Runda yegeranye na Kigali, ibarirwa ubu mu karere ka Kamonyi, ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya karindwi mata 1994. Abatutsi biciwe mu duce dutandukanye twa komini Runda aritwo: Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa: mu Ruramba, ku Isenga, ku Kiraro/kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri station I Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza. I Runda hakomoka abakoze Jenoside b’ibirangirire ari na bo batangije jenoside i Runda aribo: Kamana Claver (entrepreneur), Uwimana Pélage, wari umwarimu, Ndayambaje Sixbert wari Burugumestri wa Runda.

Abatutsi biciwe kuri Cocobeka n’ahitwa Intwari kuri Nyabarongo mu cyahoze ari Komini Kayenzi ubu akaba ari mu karere ka Kamonyi.

Muri komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, abajandarume batangiye kwica Abatutsi.

Abatutsi biciwe ahitwa Ruramba, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Muri Muko, Perefegitura ya Gikongoro, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n’umukuru wa Polisi ya komini afatanyije na Burugumesitiri Kayihura, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi.

Intagondwa y’umu CDR akaba na burugumesitiri wa komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara yateguye umugambi wo kwica abatutsi muri komini Bicumbi. Uyu Rugambarara yemereye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko we ubwe yishe abatutsi bagera ku 100.

Kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo.

Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Nyundo, muri Gisenyi, barishwe. Ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi bwateguwe kandi buyoborwa n’uwari umuyobozi w’ingabo muri ako gace Col. Anatole Nsengiyumva.

Kuri uwo mugoroba w’itariki ya 7 Mata, 1994, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu i Seminari Ntoya ya Nyundo, n’abagera ku 150 bicirwa muri Paruwasi Gatulika ya Busasamana.

Ahitwa Kabasheja mu Murenge wa Rugerero, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n’Interahamwe kuri Komini Rubavu, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Abatutsi biciwe, muri Centre St Pierre, mu Nzu y’abakobwa ba Musenyeri, mu cyahoze ari Rwandex ya Gisenyi, ku Kiliziya Stella Maris no kuri Komini Rouge, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kajerijeri Juvénal wari Burugumesitiri wa Komine Mukingo yatwaye abapolisi n’Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Busogo.

Habaye inama yo gutangiza Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari umunyamabanga mukuru wa MRND, yitabirwa na Colonel Eprem Setako, Harerimana (wari burugumesitiri wa Komini Nkuli muri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza. Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe ko hatangwa imbunda, no gushyiraho bariyeri. Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Col. Augustin Bizimungu atanga imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage, n’abakuru b’interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras. Kuri iyo tariki ya 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda Abatutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yabo yasahuwe n’inzu zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n’amahindure (laves) bajyaga gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rweg
o zagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama.

Urugamba rw’ingabo za RPF Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce tw’u Mutara, utwa Ruhengeri na Byumba ari nako barokora Abatutsi bicwaga n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana. Icyo gihe ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri za komini Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti, Bwisige na Rutare.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 7, Mata 1994, ni bwo abasirikare 200 b’ingabo za FPR Inkotanyi basohotse muri CND, bagerageza kurokora Abatutsi bari batuye mu duce dukikije CND.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mushubi, ubu habarizwa mu karere ka Nyamagabe, barishwe bose.

Kuva ku itariki 07-12/04/1994, abatutsi biciwe mu murenge wa Muko, muri centre ya Kigoma ahitwa Ngangi n’ahitwa Mayora, mu karere ka Gicumbi.

Hishwe Abatutsi mu Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, babakuraga mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro.

Hishwe Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

Hishwe Abatutsi muri centre ya Kivuruga

Hishwe Abatutsi ku biro bya komine Musasa no mu nkengero zayo

Hishwe Abatutsi i Muhondo (Gakenke)

Hishwe abatutsi ku cyahoze ari Komine Tare

Hishwe Abatutsi ku bitaro bya Nemba no muri centre ya Gakenke

Hishwe abatutsi b’ i Kananira muri Nkungu (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuru segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ku itariki ya 08 Mata 1994

Maj. Gen. Paul Kagame wari umugaba mukuru w’ingabo za FPR Inkotanyi, yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside kuko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ingabo za FPR Inkotanyi zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali, ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Ingabo za FPR Inkotanyi zubuye imirwano mu duce twa Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

Kuva tariki ya 08/04/1994, Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zayire, Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu murenge wa Bugeshi, zikabica.

Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Operation Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back”.

Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe.

Interahamwe n’abasirikare barinda Perezida Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu kigo cy’abafureri b’abayozefiti i Nyamirambo.

Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya St Andre i Nyamirambo, barishwe.

Kuva ku itariki ya 8, 14, 25/04/1994 abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Ruhuha, barishwe.

Ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwatangiye muri Komini Rutsiro muri perefegitura ya Kibuye.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Paul Kagame amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga perezida Habyarimana.

Coloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica abatutsi bo mu Kinigi. Ingabo za FPR Inkotanyi zahageze uwo munsi zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.

Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero)

Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu cyari komine Ramba)

Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke

Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Komine Ndusu) ku mugezi wa mukungwa ku gice kigana muri Vunga

Hishwe Abatutsi kuri superefegitura ya Busengo

Hishwe Abatutsi bagera kuri 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventiste rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventiste ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ku itariki ya 09 Mata 1994

Ni bwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA

Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.

Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe. Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.

Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)

Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo

Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)

Hishwe Abatutsi muri centre ya Kararama (Gakenke)

Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Tanga igitekerezo