Ibihano by’abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bigiye gusubirwamo

    3
    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Mé Evode Uwizeyimana

    Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) iremeranya na Ibuka ko ibihano bihabwa abagaragayeho gupfobya, guhakana no kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ari bito, bityo bigiye gusubirwamo.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, yabwiye Izubarirashe.rw ko mu minsi mike MINIJUST izahuza Ibuka na CNLG, kugira ngo harebwe uko ibihano byahabwaga abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhakana no gupfobya byavugururwa.

    Kugeza ubu umuntu ugaragaweho n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanishwa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza ku myaka icyenda, n’ihazabu yo kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugeza kuri miliyoni imwe.

    Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) wo uvuga ko ibihano bihabwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bitajyanye n’iki cyaha.

    Ibuka iravuga ko ubukana abakora ibi byaha bafite, bakwiye kuba bahanwa mu buryo bukomeye kuko ngo badakwiye gutandukanwa n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Ibuka yabwiye Izubarirashe.rw ati “Kiriya cyaha cy’ingengabatikerezo ya Jenoside kigomba gufatwa nk’icyaha gikomeye cyane, kuko ingengabitekerezo ni na yo igenda yiyubaka igashyira Jenoside, nta gutandukanya abantu bafite ingengabitekerezo n’ababa bashobora gukora Jenoside, itegeko rihana ababonekaho icyo cyaha rigomba kuba ari itegeko rishyiraho ibihano bikomeye cyane, mbese ibihano koko bitanga amasomo, ibihano biriho ubungubu kuva ku myaka itanu kugera ku icyenda ubwabyo tubona ko bidahagije.”

    Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

    Ibi bivugwa na Ibuka ni na byo Minisiteri y’ubutabera isa nk’iyemeza.

    Me Evode Uwizeyimana yagize ati “Icyo nakubwira ni uko itegeko rihana turimo kurivugurura, ubu turimo kureba uko byagenda, mu minsi ya vuba turaba twabishyize hanze, natwe twabonye ko ari ikibazo, ni ibintu turimo kuganira n’abandi barimo Ibuka, duhamagare na CNLG, hanyuma tuganire turebe icyo twakora, icyo nakubwira ni uko nanjye nemera ko icyo kibazo gihari.”

    Uyu mmunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko yunzemo ati “Kuba ari ikibazo byo nanjye ndabyemera ko ibihano ari bitoya, ahubwo si ni cyo kibazo gusa kijyanye n’ibihano ahubwo ni ikibazo kijyanye n’ingengabitekerezo ubwacyo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu bigomba gutandukanwa, ku buryo umuntu niba avuze ikintu runaka hahita hamenyekana niba uwo muntu arimo arapfobya Jenoside cyangwa se afite ingengabitekerezo ya Jenoside, rimwe na rimwe ibi bintu abantu barabyitiranya.”

    Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, hagaragaye ibyaha 24 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga.

    Bimwe mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye birimo gutema inka y’uwarokotse Jenoside mu karere ka Kicukiro y’uwitwa Mukurira Ferdinand bikaza kuyiviramo gupfa, mu karere ka Rubavu naho Polisi ikaba yarataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kuba ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka bo barahavuye basubira mu rugo gutwika inzu y’umukecuru warokotse Jenoside ufite imyaka 80.

    Iribagiza Christine na we warokotse Jenoside wari utuye mu Kagali ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, yishwe anizwe mu masaha ya saa tatu zo ku wa 13 Mata 2017 n’abantu bataramenyekana.

    3 Ibitekerezo

    1. Byumvikane ko abenshi bishora muri ubwo bugizi bwa nabi,n´ubundi nababa baragize uruhare mugutsemba imbaga y´abatutsi 1994,cg se ababakomokaho bafitanye isano.
      Uyo munyamategeko rero tumusaba nawe kutisegura mugushikiriza Inteko amategeko mazima arengera
      abakorewe ibyaha kandi akabasubiza agaciro baba barambuwe.

    2. Ikindi kandi, mbese utema inka, ntaba yabuze uwo atema agata inzikira kuri iyonka,nawe n´interahamwe
      muzindi, kuki babanjenjeka,bakavuga ngo ibifitanye isano, aho nanho hava ibihano bitajanye n´ibyaha bikorwa,yaba umuntu,itungo byose nibimwe,murazi ubuzima bw´umuntu ubaho nta tungo afite!!! biragoye,kwangiriza ibidukikije nabyo nicyaha,kuko ababikora baba bibasira incike za Genocide, turasaba
      bahanywe by´intangarugero habeho na burundu kuri izo nkozi z´ibibi kugira numukomokaho abone
      urugero niba yaba nawe yashobora kugera ikirenge kucumubyeyi!!!!!!!

    3. Ego rwose birakwiye ayo mategeko navugururwe hajeho ibihano bikaze nkuko abanyabyaha baguma biyongera kandi bakabikorana ubukana bukabije.
      wenda nakongeraho ko n´ayandi mategeko yavugururwa kubyaha bitesha agaciro Umutegarugori,abana
      baterwa inda zitateganijwe,abahohotera abandi,abantu bakuru basambanya abana, abarimi abarezi basambanya abo bashinzwe kurera n´ibindi, kuko ibihano bahabwa bidahuye n´imiterere yibyo byaha.
      Abo bose ntabwo watandukanya nábahekuye Urwanda 1994 bagasenya umuryango nyarwanda.
      Yewe nongeraho ko abo bigaragayeho incuro ebyiri badakwiye no kugaruka ngo babane n´abandi,bakwiye kubashakira amaramuko y´ubuzima bwabo muri gereza,ntahandi bakwiye kuba, kugira abanyarwanda boye kwama muri byabindi,birababaje.
      Twifuza ko imiyoborere myiza yagaragazwa no muri urwo rwego,ubutabera bukwiye bugakorwa.

    Tanga igitekerezo