Harabura iki ngo ubujura bucike burundu  mu Mujyi wa Kigali?

2
Hari abemeza ko bamwe muri aba bagize ubujura umuco.

Nubwo u Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa 9 mu bihugu bitekanye ku isi na raporo ya World Economic Forum yo muri 2016, nihadafatwa ingamba zihamye mu guca ingeso mbi y’ubujura mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, nta na rimwe abaturage tuzumva dutekanye kuko turabangamiwe cyane.

Ibi mbivuze ku mpamvu z’uko ubuyobozi busa nk’aho bwananiwe gukemura ikibazo cy’abajura bahora bajujubya abaturage hafi mu duce twose tw’Umujyi wa Kigali.

Ntabwo byumvikana uburyo abajura bafatwa na polisi ejo ukumva ngo bafunguwe basubiye mu ngo zabo. Akenshi iyo ubajije impamvu polisi ibarekura hadaciye kabiri, bivugwa ko biterwa n’uko nta mategeko ariho ahana iki cyaha.

Bimwe mu bibazo by’umutekano muke bibangamiye abatuye muri Kigali ni ubujura bukoresha intwaro gakondo, gupfumura amazu, gushikuza za telefoni n’ibindi cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, aho usanga abenshi barara imitima iri hejuru bikanga abo bagizi ba nabi.

Ubwanjye abajura bahora bansura. Rimwe nagiye kubona mbona abasore babiri bahagaze ku idirishya ry’icyumba umwana araramo bafite imipanga, amapiki, ibyuma n’ibindi bikoresho bashaka kumena idirishya ngo barebe icyo batwara. Icyo gihe nabatesheje bamaze kumena ikirahuri cy’idirishya ariko kuva icyo gihe umutima nturasubira mu gitereko kuko iyo babasha guca idirishya bagombaga guhitana umwana wanjye. Ibi bituma mpora ndara nkanuye ngo ejo batazagira uwo bahitana.

Mu by’ukuri bamaze kunsura kenshi kandi burya umujura aba ajyanwa na tubiri harimo no kwica nyir’inzu.

Ngabonziza Victor, umwanditsi w’iki gitekerezo

Ni henshi abajura bagenda bafatwa hirya no hino ariko ikibabaje nuko badahanwa ahubwo bahita basubizwa mu buzima busanzwe.

Ubuyobozi bw’Ingabo mu Mujyi wa Kigali buherutse kuburira abakora ubujura mu Mujyi wa Kigali ko hari ingamba zabafatiwe zo kubarwanya bunasaba abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu guhashya ibi byaha.

Ikindi kandi mu rwego rwo kumvikanisha imbaraga zashyizwe muri iki gikorwa, ubuyobozi buvuga ko ubu hari gahunda ko ushikuje telefoni afatwa mbere y’uko ayishyira mu mufuka ngo yiruke.

Gushyiraho irondo, kugura imodoka z’umutekano n’ibindi nibyiza ariko ntibizigera bibungabunga umutekano uko bikwiye kereste hashyizweho amategeko akarishye ahana abakora ibi bikorwa.

Ese kuki hadashyirwaho amategeko ahana abajura? Nibura umujura wafashwe agahabwa igihano cy’imyaka iyi n’iyi muri gereza.  Uko kutayashyiraho ni byo bizatuma ubujura budacika na mba kuko ababukora bagenda biyongera kuko badahanwa uko bakwiye. Umunsi umujura azahanishwa gufungwa imyaka iyi n’iyi, ibi bizafasha kuko bamwe bazatinya bacike kuri uyu muco mubi.

Reba nk’umuntu apfumura inzu, akiba, agakomeretsa abantu, polisi iramutwara hashyira iminsi ibiri ukumva wa muntu yarekuwe ngo kuko nta mategeko ahari ahana ibi byaha. Ntabwo bikwiye, ahubwo hakwiye gushyirwaho ibihano bikarishye ku buryo bazajya bagira ubwoba.

Mu by’ukuri nihatagira igikorwa ngo hashyirweho ibihano bikakaye byatuma abajura bagira ubwoba bagacika kuri iyo ngeso mbi, nta na rimwe abaturage bazumva batekanye nubwo igihugu kigaragaza umutekano muri rusange. Ikintu cyoze kibuza abaturage umudendezo gikwiye guhagurukirwa kigacika burundu.

2 Ibitekerezo

  1. – Ubushomeri ndumva atariyo mpamvu abantu bubi, sinzi niba wowe ufite akazi, ariko se niyo wowe waba ugafite hari inshuti yawe zigafite. none nazo siriba kuberako zabuze akazi?
    – Umwanditsi w’iki kinyamakuru ndamushyigikiye, hajyeho amategeko akaze ahana abantu bibi.
    – igitekerezo natanga kugirango iki ibazo gikemuke. nuko police yagura kamera, nijoro habajya bazi installing bwihishwa muri quartier hahandi babona amabandi anyura, ahasigaye bakazabakurikira bukeye.

  2. Iki kibazo uyu mwanditsi w’inkuru yahagurije kirumvikana ariko igisubizo arimo agishakira aho kitari. Ntabwo gushiraho amategeko ahana abajura( ndakekako anahari) bizigera bica ubujura. Uko itegeko ryaba rimeze kose, abaryica ntibabura. Gusa igisubizo njye mbona cyagabanya ubujura ni ukugabanya ubushomeri bukabije buri mu rubyiruko. Leta nitange akazi ku rubyiruko cyangwase yorohereze urubyiruko kwihangira akazi barufasha kubona inguzanyo muburyo bworoshye kandi bwihuse.

Tanga igitekerezo