Gukina Volleyball byafashije Mukunzi nyuma yo kurokoka Jenoside

    0
    Mukunzi Christophe umukinnyi wa Volleyball akaba na kapiteni w'ikipe y'Igihugu

    Mukunzi Christopher umubyeyi we, Gasarasi Mathias yishwe mu gihe cya Joside yakorewe Abatutsi afite imyaka itanu, gukina Volleyball ni kimwe mu byamufashije gukira ibikomere no gukomeza kwiyubaka.

    Mukunzi Christophe wabaga ahahoze ari muri Kibuye ubu akaba mu Karere ka Karongi, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hamwe n’abavandimwe be batatu ndetse na nyina, ariko papa we ntiyabashije kurokoka kuko yishwe muri icyo gihe.

    Mukunzi n’abo bavandimwe barezwe na mama wabo Nibasenge Veronique aho baje kujya mu ishuri mu buryo bugoranye aho barerwaga n’umubyeyi umwe afatanyije n’imiryango.

    Mukunzi amashuri yize

    Amashuri abanza yayize ku kigo cy’i Rubengera mu Ntara y’u Burengerazuba,amashuri y’isumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire Birambo aho yasoreje icyiciro rusange (Tronc commun) aza kujya mu ishami ry’ubwubatsi ku kigo cyo ku Ruyenzi cya Isetar Runda.

    Uko Volleyball yafashije Mukunzi

    Ubusanzwe yakiniraga amakipe y’ibigo by’amashuri yigagaho ariko nyuma mu mwaka wa 2006, yinjira muri Kigali Volleyball Club (KVC), naho yatangiye akora imyitozo, ariko aza gufata ikarita ya mbere imwenerera gukina Shampiyona muri 2007.

    Mu mwaka wa 2010 yitabiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 (U20) cyabereye muri Libya, ari nabwo ikipe yo muri Libiya yamubonye igahita imutwara ajya gukina shampiyona yo muri Libiya ari kumwe na Dusabimana Vincent bakunze kwita Gasongo.

    Mukunzi akigera muri Libya yakubitanye n’inkundura yabashakaga guhirika Kadafi ku butegetsi

    Mukunzi akigera muri Libya, hahise hatera intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi, yabanjirijwe n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’ imyigaragambyo mbere y’uko ibindi bihugu byivanga muri iyi ntambara, byatumye ahakina amezi ane gusa agaruka mu Rwanda bigoranye.

    Mukunzi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yagize ati”Jenoside yabaye nkiri umwana, ariko muri Libya bibaye nari nzi ko birangiye…, nkavuga nti ubu ngubu birarangiye kuko nari mukuru nzi n’ubwenge mbona ibintu byose, byari biteye ubwoba, ariko kubw’amahirwe n’Imana, turongera dutaha amahoro, twaritegeye turataha ntabwo twari dutuye kure y’ikibuga cy’indege, kuva mu nzu twabagamo twashatse taxi voiture tuyitega saa kumi za mugitondo, kuko umushoferi yaratubwiye ati mu ma saa kumi nibwo abarwanyi baba bananiwe bagiye kuruhuka gakeya, nibwo yadutwaye ubundi atugeza ku kibuga cy’indege ubundi tubona gutaha”.

    Nyuma yo kuva muri Libya yaje kwerejeza mu makipe atandukanye yo henze y’u Rwanda nko muri Algeria, Qatar, Turukiya, umwaka ushize nibwo yerekeje mu ikipe ya VC Marek Union-Ivkoni yo muri Bulgaria ari nayo akibarizwamo.

    Mukunzi yemeza ko umukino wa Volleyball wamuvanye ahantu habi aho yari mu mwanya wo kuba yatekereza ibintu bibi ariko ntiyigeze abiha umwanya kuko akenshi yabaga ari ku mwe na bagenzi be bakinanaga kandi bamugaragarizaga ko aho bagana ariho heza, ati “si navuga ibyo umukino wa Volleyball wamariye kuko ni byinshi wanyigishije kubana umfasha kwiga ndetse ndanitunze ndetse uyu mukino wamfashije no kubaka urugo rwanjye”.

    Avuga ko kuva yatangira gukina Volleyball ntiyigeze abona ingengabitekerezo ya Jenoside muri bagenzi be, cyangwa ngo bishishanye.

    Mukunzi ikimubabaza mu buzima

    Mukunzi no kuba se atakiriho ngo arebe aho umuhungu we aho ageze cyane yubahisha umuryango we ndetse n’igihugu cye aho ubu akina nk’uwabigize umwuga kandi ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ni kimwe mu bimubabaza.

    Mukunzi yagize ati “niba hari ikintu cyari kuba kinshimisha kugeza ubu ni uko dada yakabaye ahari areba ibyo maze kugeraho, ariko nyine ntibyakunze ariko ntekereza ko abamukomokaho bose bibanyura”.

    Mukunzi avuga ko yishimira intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, akaba ari igihugu buri muntu yakwishimira guturamo.

    Tanga igitekerezo