Gen Nkubito yanenze uwabwiye undi ati “ijosi ryawe ndabona riryoheye umuhoro”

    0
    Brig. Gen Nkubito aganiriza abaturage b'Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke (Ifoto/Umurengezi Régis)

    Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru arahamagarira abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya na yo kuko Leta itazigera ibihanganira.

    Brig. Gen Nkubito Eugene yavugiye ibi mu Murenge wa Mugunga ho mu Karere ka Gakenke, mu mpera z’icyumweru kirangiye ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi; igikorwa cyahujwe no kwibuka Abatutsi bo muri ako karere muri Jenoside baroshywe mu Mugezi wa Mukungwa ngo bajye ‘gusinya amasezerano ya Arusha’.

    Hibutswe Abatutsi baroshywe muri Mukungwa ngo bajye ‘gusinya Amasezerano ya Arusha’

    Ahereye ku rugero rw’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragaye mu Murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze mu cyumweru cyo kwibuka, aho umugabo bivugwa ko yari yasinze yabwiye amagambo yuje ingengabitekerezo ya Jenoside uwarokotse, Brig. Gen Nkubito asaba abaturage kugendera kure icyo cyaha abumva bakifitemo bakacyigumana mu mitima yabo.

    Agira ati “Birababaje kubona no muri iyi myaka turimo twibuka ku nshuro ya 23 hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, umuntu akavuga ngo ‘ndabona iryo josi ryawe ari rirerire, riryoheye umuhoro’. Nagiraga ngo rero mbabwire ngo ntabwo tuzabyihanganira, ni ukuri! Umuntu ufite ingengabitekerezo ya Jenoside nayigumane mu mutima we azayipfane, ibyo kwiha kubivuga gutya ntekereza ko urimo kwibeshya cyane.”

    Ku bwa Brig. Gen Nkubito “iyo tuvuga ingengabitekerezo ukabivuga ku mugaragaro, icya mbere navuga ko biba bisa nk’agasuzuguro; mu by’ukuri uba usuzuguye Abanyarwanda, iki gihugu ubuyobozi bushyira Abanyarwanda hamwe bukabasaba kubana neza, bagashyiraho noneho amabwiriza n’amategeko bakwiye kugenderaho kugira ngo babane neza.”

    Akomeza agira ati “Iyo rero uzanye ingengabitekerezo ya Jenoside uba usuzuguye na polisi ishinzwe kureba abakora amakosa hano, uba usuzuguye inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, uba usuzuguye Abanyarwanda muri rusange; kugira ingengabitekerezo muri iki gihugu ni icyo uba werekanye kuko ntabwo twemeranya na yo, ntabwo tuyemera!”

    Brig. Gen Nkubito asaba abaturage guharanira kuba umwe birinda ko hagira ubangiriza ibyo bamaze kwigezaho nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari RPA.

    Ku wa 13 Mata 2017, ubwo igihugu cyasozaga icyumwero cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri icyo cyumweru hagaragaye ibyaha 24 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Théos Badege, yavuze ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka ushize, anavuga kandi ko muri ibi byaha byagaragaye, akenshi byakozwe n’abantu bakuru ariko biganjemo abagabo.

    Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

    Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda; itegenya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

    Tanga igitekerezo