Gen Mubaraka Muganga yeruriye abajura bashikuza amatelefone ibizababaho nibafatwa

    2

    Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yaburiye abakora ubujura mu Mujyi wa Kigali ko hari ingamba zabafatiwe zo kubarwanya anasaba abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu guhashya ibi byaha.

    Mu rwego rwo kumvikanisha imbaraga zashyizwe muri iki gikorwa, Gen Mubaraka avuga ko ubu hari gahunda ko ushikuje telefoni afatwa mbere y’uko ayishyira mu mufuka ngo yiruke.

    Yagize ati “Nushikuza telefoni mu gihe utarayigeza mu mufuka ukundi kuboko na ko ntikuzagerayo.”

    Ngo muri rusange umutekano wariyongereye ku rugero rushimishije, ariko haracyari ubujura bukorwa mu buryo butandukanye hirya no hino mu duce tw’Umujyi wa Kigali.

    Mubaraka ati “Mu murenge wa Nyakabanda na Muhima, sintanga imyanya ya nyuma kuko sinzi imibare yo muri Nyarugenge ariko isa n’aho iri inyuma y’iyindi kubera ko hakigaragara gutobora amazu, gushikuza…ayo maboko rero ashikuza ahongaho abaturage muyaturangire kugira ngo tuyakumire.”
    Ngo na ho mu mirenge yindi nk’uwa Kigali cyane cyane mu duce twa Mwendo na Rwesero ngo haracyagaragara ubujura bwo kwiba insinga z’amashanyarazi.

    “Wibye urusinga rwanjye ukarushyira ku nzu yawe undi na we akarwiba akarushyira ku ye, birangira bigeze hehe? Tubifata nk’ubwangirizi ariko ab’amashanyarazi bo nagira ngo mbabwire ko amashanyarazi natabakubitira hejuru tuzajya tubategerereza hasi.”

    Ngo ibyo bikorwa bifatwa nk’urugomo bigamije gusubiza u Rwanda inyuma kandi rwari rumaze kugera ahashimishije mu mutekano mu rwego rw’isi.

    Ati “Bifite ingaruka nyinshi. Iyo umushyitsi yatugendereye bakamushikuza telefoni ye niba araye iminsi 5 buri munsi atanga amadorali 200 ku icumbi no kurya ayo ni amafaranga menshi cyane muri Girinka. Iyo rero bamwibye telefoni ye ubwo ba bantu batugendereye nk’u Rwanda imibare iragabanuka, nyuma y’umwaka amafaranga ntaboneke, mu gihe ku rwego rw’isi bavuga ko turi aba 9 mu mutekano.”

    Nyamurinda Pascal uyobora Umujyi wa Kigali avuga ko gahunda y’imodoka z’irondo imaze kugera mu turere tubiri ari two Gasabo imazemo imyaka 2 n’aka Nyarugenge kayitangije ku mugaragaro uyu munsi izafasha mu guhashya bene ibyo byaha.

    Nyamurinda yagize ati “Imodoka zifasha aho igikorwa cy’umutekano muke cyabereye. ahari imiturire mibi muri za karitsiye mbi bijyana n’umutekano mubi. Tuzakomeza gukorana n’abanyerondo icyo dushaka ni uko umutekano waba wose mu mujyi wa Kigali.”

    Imodoka z’irondo zigurwa mu rwego rw’umurenge aho abaturage bishakamo ubushobozi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yatangaje ko abaturage b’imirenge 10 igize akarere ka Nyarugenge bishyize hamwe bakaba baraguze imodoka buri yose ifite agaciro ka Miliyoni 16, uyu munsi hakaba hamuritswe ebyiri mu gihe izindi zikiri gushakirwa ibyangombwa.

    Nk’uko raporo ya World Economic Forum yo muri 2016 yabigaragaje, u Rwanda ruri ku mwanya wa 9 mu mu bihugu bitekannye ku Isi.

    2 Ibitekerezo

    1. Muraho ! nibyiza ko twakorera hamwe tugahashya abajura cyane cyane ko usanga pe abajura bazwi kuburyo hari ahantu duca urikuri telephone ukumva umuntu arakubwira ngo bika iyo tel dore aho bakunda kuhibira telephone bazambuye abantu kugutwi ,wareba kuruhande ugasanga ninsoresore ziba zicaye aho hafi yimihanda mito yo mungo barebuzwa abava kuri moto bataha kugirango babambure ,abo rero iyo babuze telephone nibo usanga bajya kwiba nijoro ,urugero duherutse guterwa nabajura aho dutuye Mugitega baraza burira igipangu nijoro baca icerire bacyinguye biranga kubera ko dukingisha ingufuri imbere munzu bahitamo gusiga badukingiranye byabaye ngombwako twitabaza umufundi kuri tel araza adufungurira yacerire basize bishe ,ubwo abajya kukazi twagiye kukazi dukererewe pe! ariko kdi nufashwe nibamuhane byintangarugero pe nibura afungwe nkimyaka 5 basi yazagaruka yarikosoye pe,kdi abayobozi begere abaturage babo babereke abjura ba telephone kuko bo barazwi namazina bayababwira ninsoresore ziba zizwi ko ziba pe.

    2. Munyamakuru we Dushimimana, ndagira mvuge kubyo ubutekano muke muri Kigali, mubyukuri byose
      bihagaze kubahimba amategeko ahana ibyaha,ntabwo mu Rwanda ibyaha bikorwa bijanye n´amategeko
      abigenga,umunsi umujura azafatwa agakatirwa byibura imyaka 10 aho ngaho rwose abanyarwanda
      bagirango ashiiiii.
      Reba nk´umuntu apfumura inzu akiba akongera agakomeretsa abantu cg se akica igihano ahabwa, ntabwo bikwiye, mugire ubuvugizi Leta ishire ingufu ku mategeko yo guhana bihamye atari gukubitira inkozi y´ikibi mugereza bukeye ukisanga mwaranye,biteye agahinda,kandi ninayo mpamvu urugomo mu Rwanda rwabaye ndanze kumpamvu ko ntabihano bikwiye bahabwa,njye nibaza ko abakora n´abemeza ayo amategeko bari kunjenjeka mubikomeye,kandi bishobora kuvutsa abaturage uburenganzira bwabo.

    Tanga igitekerezo