Gatsibo: Barivovotera kuba nta resitora n’imwe iba mu murenge wabo wa Nyagihanga

0
Ibiro by'Umurenge wa Nyagihanga

Ku batuye cyangwa bakorera mu Murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo, hafi bashobora kubona ifunguro ni mu Murenge baturanye wa Ngarama. Abaturage n’abakozi b’umurenge baravuga ko bibabangamira.

Umuntu ushatse amafunguro bimusaba gutega moto y’amafaranga 3.000 (kugenda no kugaruka) akerekeza mu murenge wa Ngarama uhana imbi n’uyu murenge wa Nyagihanga.

Seromba Silver, umuturage utuye muri uyu Murenge wa Nyagihanga mu Kagari ka Kibare, twamusanze avuye kubikuza amafaranga ye muri SACCO, yabuze aho agura icyo kurya kandi afite amafaranga.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Dushatse fanta yo kunywa cyangwa igitoki cyo kurya turabibuze, kugira ngo umuntu abone icyo afata byamusaba kujyaiI Ngarama kandi ni kure.”

Bamwe mu bakozi b’uyu murenge wa Nyagihanga na bo bavuga ko kubona amafunguro bibahenda kuko bisaba kujya gufatira amafunguro mu Murenge wa Ngarama, abatagiyeyo bakabwirirwa.

Aba bakozi b’Umurenge wa Nyagihanga basaba ubuyobozi bw’uyu murenge ko bwareka bakajya bitekera mu rwego rwo gukemura iki kibazo kuko kibabangamiye cyane.

Umwe muri bo yagize ati “Nta maresitora ari muri uyu murenge, kugira ngo ugire icyo ufata bisaba gutega moto ukajya i Ngarama  cyangwa waba utuye hafi ukajya mu rugo.”

Musonera Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyagihanga yemera ko iki kibazo kizwi, ubuyobozi bukaba burimo kukivugutira umuti.

Avuga ko gushyira ingufu mu gukangurira abacuruzi kubaka amazu meza bagashyiramo amaresitora.

Uku ni ko yabitangarije Izubarirashe.rw: “Ni byo koko icyo kibazo uvuze kijyanye n’amaresitora ntayahari koko, ariko dufite abafatanyabikorwa bafite gahunda yo kubaka, mfite gahunda yo kuzabatumira muri kino cyumweru, nari nasabye abayobozi b’utugari ngo babamfashe nzabahamagare baze tuganire dushake icyateza umurenge wacu imbere, mbereke icyo kintu cy’amaresitora, mbereke utuntu tw’utubari duciriritse tutwungure kuko abaturage bahano bafite amafaranga ariko icyo kintu ntibari bakagitegerejeho.”

Ku kibazo cy’abakozi b’umurenge bafata amafunguro bibagoye, uyu muyobozi yavuze ko mu gihe gito amaze ayobora uyu murenge yasanze saa sita abakozi bajya gufata amafunguro koko babanje gutega moto, ariko kuri ubu bakaba baramugejejeho icyifuzo cy’uko bajya bitekera kubera ko kubona amafunguro bibagora bityo icyo kifuzo cyabo akaba agiye kucyigaho.

Tanga igitekerezo