Gakenke: Bashengurwa no kwimwa amakuru y’ababo batarashyingurwa mu cyubahiro

    0
    Iragena avuga ko mu bu mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabashije gushyingura nyirakuru gusa (Ifoto/Umurengezi R)

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gakenke bavuga ko bahorana intimba baterwa no kuba bamaze imyaka 23 basaba makuru y’ababo bishwe muri Jenoside batashyinguwe kugira ngo babashyingure mu cyubahiro ariko ntibayahabwe.

    Ni ikibazo cyumvikana mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke. Bavuga ko bakeka ko imibiri y’ababo ishobora kuba bari hirya no hino ku misozi, abandi ngo bakaba barajugunywe mu nzuzi n’imigezi binyura muri ako karere.

    Iragena Jean Marie Vianney ufite imyaka 34, uvuka mu Murenge wa Muhondo akaba yararokowe n’ingabo zari RPA zimukuye mu cyobo yari yajugunywemo ku musozi wa Jali, agira ati “Aha muri Muhondo nari mpafite imiryango myinshi harimo ba data bacu, sogokuru, ba nyogokuru; abo bose uretse nyogokuru umwe ushyinguwe hano [mu Rwibutso rwa Muhondo] abandi bose bagiye bagwa hirya iyo mu misozi ariko ntiturababona ngo tubashyingure mu cyubahiro bakwiye.”

    Nsengiyaremye Vincent wo mu Murenge wa Mugunga, agira ati “Birababaje cyane kuba tumaze imyaka 23 dusaba amakuru y’aho abacu bajugunywe ariko ntituyahabwe ngo tubashyingure mu cyubahiro (…) icyifuzo cyacu ni uko buri wese uzi ahari abacu yabitubwira tukabashyingura maze tukaruhuka iyo ntimba duhorana.”

    Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bari ku Rwibutso rwa Muhondo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Umurengezi Régis)

    Musabyimana Jean Claude, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yifatanya n’abatuye mu Karere ka Gakenke mu kwibuka Abatutsi baroshye mu Mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside, yavuze ko kwimana amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa ari umugayo ku babikora.

    Yagize ati “Uretse no kuba ari umugayo no kubika ayo makuru ni urubanza imbere y’Imana, ariko ni urubanza na none imbere y’umutima wa nyiri kubika ayo makuru; ni yo mpamvu dushishikariza abaturage mwese haba mu Karere ka Gakenke ndetse n’ahandi mu Ntara y’Amajyaruguru bafite amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside kuyanga kugira ngo iyo mibiri ihabwe icyubahiro cyambuwe abishwe.”

    Yakomeje agira ati “Bayobozi bavandimwe duteraniye hano, turakomeza gusaba abantu bose baba bagifite amakuru ku hakiri imibiri y’abazize Jenose yakorewe Abatutsi itashyinguwe mu cyubahiro ko bayatanga kugira ngo bose bashyingurwe mu cyubahiro, ndetse abarokotse Jenoside na bo imitima irihuke kuko byagora ko umutima wururuka mu gihe utarabona aho abawe bari ngo ubashyingure mu cyubahiro.”

    Nsengimana Alfred, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(Ibuka) ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, yunga mu bivugwa n’abarokotse Jenoside muri ako karere maze agasaba ko abaturage bagira ubushake mu kugaragaza ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke baganiriye n’Ikinyamakuru izubarirashe.rw ku ngingo yo kuba badatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hakaba hatagaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro, bavuze ko babona ayo makuru kuba adatangwa biterwa n’ubwoba bamwe bagira bakeka ko bashobora gufungwa bitewe n’uko bakerewe kubivuga.

    Tanga igitekerezo