FERWAFA izibuka muri Kamena

    0
    Ikirango cya FERWAFA (Ifoto/Internet)

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abahoze ari abakunzi b’umupira w’amaguru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Gusa ubwo iyi nkuru yandikwaga amatariki iri rushanwa rizaberaho yari ataramenyekana, gusa ni muri Kamena 2017 ari na bwo no mu yandi mashyirahamwe (federations) y’imikino mu Rwanda akoresha aya marushanwa yo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakaunzi ba siporo bishwe muri Jenoside.

    Bamwe mu bakinnyi ndetse n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 babarizwaga mu makipe nka : Mukura Victory Sports, Kiyovu, Rayon Sports, Etincelles, Gishamvu, Mukungwa, Terminus, Kilo Volte n’andi.

    Iri rushanwa ryo kwibuka ubwo riheruka ryari ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri bine ari byo: Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania ndetse n’u Rwanda

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari we Nzamwita Vincent Degaule yasabye Abanyarwanda gukomeza kuzirikana abishwe muri Jenoside.

    Nzamwita yagize ati “uyu ni umunsi ukomeye mu buzima bwacu, kuko dufata umwanya tukibuka benshi twakundaga baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi turababaye cyane”.

    Tanga igitekerezo