Dj Théo yabonye umuhanzi mushya agiye kwitaho

0
Uni Mugisha hamwe n’umujyanama we uzwi nka Dj Théo

Dj Théo, umwe mu basanzwe bafasha abahanzi mu Rwanda yamaze gutangaza amazina y’umuhanzi mushya agiye gufasha kubera impano idasanzwe yamusanganye.

Avuga ko uyu musore yitwa Iradukunda Egide, ariko mu buhanzi akazajya akoresha Uni Mugisha.

Dj Théo mu kiganiro yagiranye na Izubarirashe.rw yagize ati “Uni Mugisha ni umwana ufite impano, azi gucuranga neza Piano, twagiye duhura kenshi ibyo akora binkora ku mutima mpitamo kumufasha kuko nawe yari amaze iminsi ansaba ko namufasha.”

Avuga ko yamwemereye kumufasha ibyo ashoboye, birimo kumukoreshereza indirimbo , kumufasha kuzimenyekanisha n’ibindi umuhanzi akenera kugira ngo amenyekane.

Abajijwe inyungu azamukuramo Dj Théo yagize ati “nta kontaro (contract) mfitanye nawe y’imyaka runaka cyangwa ngo tuzajya tugabana ayo yinjije gusa nzishima mbonye ageze ku rwego rwiza. Kandi nzamufasha ibyo nshoboye byose , mbimukorere nk’aho mbyikorera.”

Dj Théo avuga ko yahuye n’uyu muhanzi, yagiye gusengera muri APACE ari naho uyu mwana yiga ati “nakundaga kujya gusengera muri APACE numva uburyo acuranga , uburyo aririmba nifuza gukorana nawe kuko nawe yari yarakunze kubinsaba.”

Uni Mugisha aririmba muri “Vers Sion” , akaba anacurangira iyi korali.

Dj Théo asanzwe afasha umuhanzi Social Mula ukunzwe muri iyi minsi kubera indirimbo ze nka Indunduro, Amahitamo n’izindi.

Uni Mugisha akaba abaye umuhanzi wa kabiri Dj Théo yameye ko afasha ku mugaragaro.

Kugeza ubu amaze kumukoreshereza indirimbo imwe y’amajwi yitwa ‘Iyo nakunze’, ariko akaba afite gahunda yo gukomeza kumufasha akagera ku rwego rwa mugenzi we Social Mula kuri ubu uri no mu bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stari ku nshuro ya 7 (PGGSS7).

Tanga igitekerezo