Danielah arasaba abahanzi kuririmba indirimbo zubaka

0
Umuhanzi Danielah Rusagara

Danielah Rusagara uzwi mu ndirimbo nka Umurage, Akanyange, Ninkabandi n’izindi muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, arasaba abahanzi b’Abanyarwanda gukora ibihangano byubaka.

Danielah na none yanenze abahanzi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ati “abahanzi bagize uruhare muri Jenoside bakoresheje nabi impano yabo birengagiza ko ibyo bakoze bifite ingaruka kuri bo”.

Uyu muhanzi yakomeje asaba abahanzi b’iki gihe kwirinda kumera nk’ababanjirije, ahubwo bagakuramo isomo ryo gukora icyiza gusa ati “ab’ubu bagomba kubikuramo isomo bakumva ko abagize uruhare muri Jenoside bagize nabi”.

Danielah, avuga ko nta ndirimbo aratangaza ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko azifite ndetse zizaba ziri no kuri alubumu ye ya mbere ateganya gushyira ahagaragara mu mpera za 2017.

Mu byo Rusagara Danielah ateganya na none muri iyi minsi ijana yo kwibuka ni ugukora inkurumbarankuru (documentary) y’indirimbo ye “Umurage” kuko ikubiyemo ubutumwa bugaragaza indangagaciro z’Umunyarwanda.

Tanga igitekerezo