Clément aretse Knowless, Muyoboke akareka Charly&Nina ni bwo bangira inama – DJ Pius

0
Dj Pius

DJ Pius yemera abajyanama babiri gusa mu Rwanda, ari bo Alex Muyoboke na Clément Ishimwe, ariko nabo ngo ntiyakwemera ko bamubangikanya n’abo babereye abajyanama.

Avuga ko kwikorana bimugora, ariko ko yakorana na Clément ari uko arekanye na Knowless cyangwa Muyoboke akarekana na Charly na Nina.

Ni kenshi agaragara ari kumwe na Muyoboke. Gusa ngo baba bakorana nk’abafatanyabikorwa, si umujyanama we, ati “Hari igihe muha akazi cyangwa se na we akakampa.”

“Hari igihe antera inkunga y’ibitekerezo, byose bigahurira ku kazi dukora ariko atari ukuvuga ko ari we ubishinzwe cyangwa se umujyanama wanjye uhoraho kuko n’ubundi ni njye wifatira ibyemezo n’imyanzuro ya nyuma kubyo tuba twavuganye.”

Kuri DJ Pius, kwizera Muyoboke ntibyatuma yemera ko amubangikanya na Charly na Nina kuko atajya abona uko akurikirana ibikorwa bye, nk’uko biba biri mu nshingano z’umujyanama.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Kuba umujyanama mwiza bisaba ko uba uri hafi igihe cyose, mu gihe umuhanzi wawe ashyize hanze indirimbo ukamenya kuyikwirakwiza (promotion), ukamenya kumutegurira no gukurikirana ibitaramo n’ibindi byinshi bisaba imbaraga n’umwanya bihagije. Urumva rero ko kudufatanya turi babiri byagorana. Bitabujije ko aramutse afite umwanya, twakorana gusa icyo gihe ntikiragera.”

Uretse Muyoboke se, Pius kuki adashaka umujyanama wo kumukorera nk’ibyo Muyoboke akorera Charly na Nina? Mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko “nta n’umwe uranyegera ngo tubivuganeho.”

Usibye kuba ntawe uramwegera, avuga ko iyo arebye anasanga usibye Clément na Alex“mbona mu bandi bahari nta n’umwe ufite ubunararibonye bwatuma ambera umujyanama hano mu Rwanda.”

Yasoje ashimangira rwose ko bimugora ariko ko imyaka amaze mu muziki imufasha kwirwanaho.

Ati “Ntabwo binyorohera ariko maze imyaka myinshi nkora ibi bintu, haba nk’umuhanzi cyangwa nka DJ bivuze ko uko umuziki wa hano ukora ndabizi, ntabwo umuntu yanshaka ngo ambure kandi nanjye uwo nshaka ndamubona ariko bitavuze ko mbonye umujyanama ntamufata gusa kugeza ubu ntawe ndabona.”

Umuhanzi akaba na DJ, Pius nyuma y’ibitaramo yakoreye mu Rwanda, Uganda n’i Burayi, yashyize hanze indirimbo yise ‘Wabulila wa’, akaba yatubwiye ko arimo ategura amashusho yayo ndetse n’indi mishinga irimo n’iyo gukorana na Trace Tv.

Tanga igitekerezo