Kuwa 15 Mata: Abatutsi basaga 15.000 biciwe ku rusengero rwa EAR Ruhanga

0
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga (Ifoto-Internet)

Ku itariki ya 15 Mata 1994

Abatutsi basaga 15,000 biciwe ku rusengero rwa Abangilikani EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, ni Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Icyo gihe Abatutsi bose bari barahungiye mu rusengero barishwe, hakoreshejwe ingufu nyinshi z’abasirikare baturutse Rwamagana na Kanombe. Barabarasa abandi babatwika bakoresheje indege, abadahise bapfa Interahamwe zikabatema. Ibitero byabishe byari biyobowe na ba Burugumesitiri wa Komini Gikoro, Paul Bisengimana n’uwa Komini Bicumbi, Juvenal Rugambarara, bafatanije na Komanda mukuru wa Jendarumeri ya Rwamagana ndetse na Lt Pascal Havugarurema wabaga ari ku isonga ry’abicanyi n’Interahamwe zaturutse muri komini Gikoro na Bicumbi. Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Ruhanga ku itariki ya 20 Mata 1994, zirokora abatutsi 25 gusa.

Interahamwe ziyobowe na Superefe Damien Biniga afatanyije n’abajandarume, bateye Abatutsi bari barokotse igitero cyo ku munsi wari wabanje mu kiliziya ya Kibeho, bikingiranye mu kiliziya, interahamwe zirayitwitse, maze zikohereza za gerenade mu madirishya ya kiliziya, izindi zinjiramo zitemagura abatutsi bari bikingiranyemo, zirabica bose barashira.

Interahamwe zakusanije abatutsi bose bari bahungiye ahantu hatandukanye muri Kayanga, ubu ni mu Murenge wa Rutunga, bajya kubicira kuri Muhazi.

Muri komini Maraba niho hambere hatangiye Jenoside mu cyahoze ari peregitura ya Butare. Abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Maraba, bishwe urwagashinyaguro hakoreshejwe ibikoresho bya gakondo n’ibitero by’Interahamwe zavaga hirya no hino nka za Gikongoro n’ahandi.

Abatutsi biciwe ahitwa mu Kiziba, mu Murenge wa Rusiza, mu Karere ka Rulindo.

Abatutsi biciwe ahitwaga kuri CND, ku Kacyiru mu Kagari ka Kamutwa, munsi ya Jandarumori, ubu ni mu Murenge wa Kacyiru.

Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa EAR Ruhanga, ubu ni mu murenge wa Rusororo, barishwe.

Abatutsi biciwe ku ishuri ribanza rya Kinyinya, ubu ni mu murenge wa Kinyinya.

Igitero simusiga cyagabwe kuri Kiliziya ya Nyamasheke kiyobowe na Sewabeza, Kabera wari Burigadiye wa Komini Kagano, Kamana Aloyizi Burugumestri, Abapolisi, Superefe Terebura, umukuru w’interahamwe Pima, uwitwa Hitimana Antoine, Anatole Runigamugabo w’umucuruzi, Kalisa Sylvère shoferi kuri Komini, Murwanashyaka wari Mwarimu, Emmanuel Ndayambaje wari Bourgumestri wungirije, Kabera Elias wari agent recenseur n’interahamwe nyinshi ; bishe abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke no mu nkengero zaho bagera 47,289. Barangije kwica, interahamwe yitwa Sibomana Athanaze yazanye essence yo gutwika imirambo. Kubera ko Nyamasheke yari muri Zone Turquoise, Abatutsi bakomeje kwicwa kugeza aho Inkotanyi zigeze i Cyangugu, kuwa 3/9/1994, zigahagarika Jenoside burundu.

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Bikinga bicirwa ahitwa Nyakabwende (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi b’ i Gitambi mu Kagali ka Cyingwa umudugudu wa Mpinga (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi bo muri Nzahaha mu Kagali ka Butambamo bicirwa ahantu hatandukanye

Hishwe Abatutsi b’ i Ninzi muri Kagano (Nyamasheke) bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Nyamasheke

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihigu yo Kurwanya Jenoside, (CNLG).

Tanga igitekerezo