Kuwa 14 Mata: Abatutsi basaga 10.000 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside

0
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata ruri kuvugururwa

Ku itariki ya 14 Mata 1994:

Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zegereye kiliziya. Kugeza ubu abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.

Abatutsi biciwe mu Rugarama ahahoze ELECTROGAZ no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu, hose hari muri Nyakabanda.

Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga, ubu ni mu Murenge wa Kimironko, barishwe.

Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro, ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo.

Abatutsi bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, barahiciwe.

Kuva ku itariki ya 14-15/04/1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa mu Kiryamo cy’Inzovu.

Ingabo za FPR Inkotanyi zageze Kiziguro, zibasha kurokora Abatutsi 11 bari batawe mu cyobo ariko batarapfa.

Kuva ku itariki ya 14-15/04/1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Rukondo (Mbazi), ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, bose barishwe

Kuva ku itariki ya 14/04/1994, Interahamwe z’i Shyorongi, ahitwa Bugaragara (mu Karere ka Rulindo), zabanzaga gukusanyiriza abatutsi mu nzu ya Nyiramana Agnes wari utuye i Kanyinya, bamara kuba benshi zikabica zikabajugunya muri Nyabarongo.

Interahamwe zateye kandi zica Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye ku Kiliziya ya Kibeho, abagera ku 2000 gusa ni bo barokotse uwo munsi. Ku mugoroba w’uwo munsi Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi ni bwo yakoreshaga inama abarokotse ababwira ko bagomba guhunga berekeza i Butare cyangwa i Burundi kuko yakekaga ko ho nta bwicanyi buhari.

Bamwe bagerageje guhungira i Burundi, bararokoka na ho Padiri Ngoga yiciwe i Butare. Ibyo bitero by’abishe Abatutsi mu Kiliziya ya Kibeho byari biyobowe na Silas Mugirangabo, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Charles Nyiridandi, Burugumesitiri wa komini Mubuga, Damien Biniga, Superefe wa Munini, Juvénal Ndabalinze, umuyobozi mukuru w’uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Innocent Bakundukize, Agoronome wa Komini Mubuga na Padiri Emmanuel Uwayezu, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho n’umupolisi witwa Athanase Saba.

Kuva ku itariki ya 14/04/1994, abajandarume boherejwe gucunga impunzi z’Abatutsi zari zahungiye mu Kiliziya ya Nyange, bategeka ko nihagira uwongera kugemurira ibyo kurya izo mpunzi na we yicwa. Ayo yari amayeri yo kugira ngo Abatutsi bahungiye mu kiliziya bicwe n’inzara, ntibabashe kubona imbaraga zo kwirwanaho Interahamwe nizibatera.

Hagati y’itariki ya 14-15/04/1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku Kiliziya ya Cyahinda, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba ari mu Karere ka Nyaruguru.

I Kamembe hishwe Abatutsi bo muri Kadasomwa bicirwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu.

Hishwe Abatutsi bo ku Mubuga muri Gihombo bicirwa ahitwa ku Muhombori.

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Tanga igitekerezo