Kuwa 13 Mata: Interahamwe zishe Abatutsi basaga 35.000 kuri Kiliziya ya Nyarubuye

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

0
Abanayrwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23

Ku itariki ya 13 Mata 1994:

Impunzi z’Abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye, ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya Nasho. Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi. Nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura imva rusange imbere ya kiliziya, zirabashyingura.

Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha (ubu ni mu karere ka Rwamagana), barishwe bose.

Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gishaka, muri Bumbogo.

Interahamwe zakusanirije abatutsi b’i Shyorongi, Kanyinya (mu Karere ka Nyarugenge) mu nzu ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.

Abatutsi bari bahungiye ahahoze urusengero rwa ADEPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu Murenge wa Rusiga, barishwe.

Abatutsi b’i Rukara mu Karere ka Kayonza, barishwe.

Abatutsi bari bahungiye mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera, barishwe.

Abatutsi biciwe mu kigo Ndangamuco cya Kisilamu kwa Kadafi, giherereye ku Kivugiza muri Nyamirambo.

Guhera ku itariki ya 13/04/1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye mu Cyabakamyi, Rwabicuma n’ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwogo.

Abatutsi bagera 30,000 bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri n’Interahamwe, zicamo Abatutsi bagera 2200, kubera kwirwanaho kw’impunzi, zabashije kwirukana Interahamwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n’Interahamwe ziturutse muma Komini anyuranye ya Perefegitura ya Gikongoro.

Hishwe Abatutsi i Mururu bicirwa bicirwa ahitwa Nyakanyinya.

Hishwe Abatutsi i Gaseke muri komine Nyakabuye bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu).

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Gaseke mu Mudugudu wa Kinunga bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu).

Hishwe Abatutsi i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze ari Komine Nyakabuye (Cyangugu).

Hishwe Abatutsi b’i Gitambi mu Kagali ka Gahungeri Umudugudu wa Kamagaju

Hishwe Abatutsi b’ i Karenge muri Rwibogo (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo

Hishwe Abatutsi bo ku Muhororo muri kirimbi (Nyamasheke)

Abatutsi benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome i Gatumba (Ngororero)

Hishwe Abatutsi benshi i Kibilira muri Ngororero

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Tanga igitekerezo