Kuwa 11 Mata: Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO-Kicukiro

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

0
Abantu bashyira indabo ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, umwaka ushize (Ifoto/Ububiko)

Ku itariki ya 11 Mata 1994:

Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi, zasize abatutsi barenga 2000 bari babahungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite.

Abatutsi bari bahungiye mu Iseminari Nto ya Ndera, barishwe.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya EER Gahini (mu Karere ka Kayonza) barishwe.

Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye abatutsi bagera 5,500. Icyo gitero cyari kiyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste ari kumwe na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi, Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare. Aba ba Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste akaba yarakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, igifungo cy’imyaka 30 naho Onesphore Rwabukumba akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwo mu Budage.

Abo bicanyi bategetse abapadiri n’ababikira kwitandukanya n’Abatutsi bagombaga kwicwa. Abasirikare barashe amasasu ndetse batera na za gerenade mu kiliziya cyuzuyemo impunzi z’Abatutsi na ho abaturage n’Interahamwe bakicisha ibikoresho bya gakondo. Abari bakirimo akuka babajugunya ari bazima mu cyobo cya metero 50 cyari cyaracukuwe mbere hafi ya kiliziya.

Guverinoma y’Abatabazi yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM, mu gihe ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze gufata uduce tw’ingenzi twa Kigali, turimo umusozi wa Rebero.

Humvikanye amatangazo acicikana, avuga ko amahoro yabonetse mu gace ka Ngororero, ko Abatutsi bihishe bose bava mu bwihisho bagasanga abandi ku biro bya Sous-Perefegitura, maze Abatutsi bari barokotse ubwicanyi bose bahurirayo, nuko Interahamwe zirabica zirabarangiza, ntihagira n’umwe urokoka.

Hagati y’itariki 11-16/04/1994, abatutsi barenga 35,000 biciwe muri Rukumberi ndetse no mu nkengero zaho.

Kuri uwo munsi, Interahamwe zifatanije n’impunzi zari zarakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990, zishe abatutsi barenga 425 muri Segiteri Mutete, Kimisugi, Muhororo, na Rurama muri komini Buyoga. Icyo gihe abatutsikazi bari barashatse abagabo b’abahutu nabo barishwe. Nyuma y’icyumweru, ingabo za FPR Inkotanyi zafashe ako gace zirukana Interahamwe n’anbandi bicanyi.

Impunzi z’abatutsi zari zahungiye mu ishuri rya CERAI Nyamata, zishwe n’Interahamwe.

Impunzi nyinshi z’abatutsi zageze ku kiliziya ya Nyamata harimo n’izarokotse ubwicanyi bwo muri CERAI i Nyamata.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Willy Claes, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye amubwirako u Bubiligi buri gukura ingabo zabwo mu mutwe w’ingabo za UNAMIR wari ushinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Abatutsi bagera ku 3000 bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bajyanwe kwicirwa Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Coloneli Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa kuri uwo munsi.

Abatutsi biciwe mu Murenge wa Ngoma ku musozi wa Busizi no mu Murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy’umupira. Iyi mirenge ikaba iherereye mu Karere ka Rulindo.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Muganza, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, barishwe bose.

Impunzi z’Abatutsi zigera ku 30,000 ziturutse muri za Segiteri Mata, Rwamiko, Gorwe, Gisororo na Matyazo zahungiye kuri Paruwasi ya Kibeho zakirwa na Padiri Pierre Ngoga.

Burugumesitiri wa Komini Kivumu, Gregoire Ndahimana, yakoresheje inama n’abayobozi bose b’inzego z’ibanze muri Komini Kivumu, abategeka ko bashishikariza Abatutsi bose guhungira ahantu hamwe, cyane cyane mu Kiliziya ya Nyange. Abapolisi bo kuri Komini bategekwa gukwirakwiza ayo makuru bizeza Abatutsi ko nibahungira ahantu hamwe ari bwo babasha kurindirwa umutekano.

Abatutsi biciwe mu Murenge wa Ruvune, i Nyarurama mu Karere ka Gicumbi.

Kuva kuri 11-15/04/1994, abatutsi biciwe ahitwaga Segiteri ZOKO, muri Selile ya Merezo, ku ishuri ribanza rya Nyamabuye, ku Gitare n’i Kavumu (ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi) mu Karere ka Gicumbi.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Muganza muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Hishwe Abatutsi i Rubona muri Nkungu (Cyangugu)

Hishwe Abatutsi b’i Rugali muri Macuba-Karambi (Nyamasheke) bicirwa Paruwasi Gatulika ya Hanika

Hishwe Abatutsi b’ i Muyange muri Nyabitekeri bicirwa kuri Paruwasi Gatulika ya Muyange

Hishwe Abatutsi benshi ku biro bya superefegitura ya Busengo (Gakenke).

Ibihe by’ingenzi byaranze amatariki ya 7-9 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibyaranze tariki ya 10 Mata muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Aya mateka tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Tanga igitekerezo