Bigogwe: Guturana n’ikigo cya “Camp Bigogwe” byababereye inzira y’umusaraba batangira kwicwa muri 1990

    0
    Ubwo hakorwaga urugendo rwo kwibuka abiciwe mu Bigogwe, ahabakoraga urugendo berekeza mu kagali Ndoranyi (ifoto/Muhire D)

    Abagogwe barokokeye Genocide yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mutura na Cyanzarwe, bavuga ko batangiye kwicwa mu mwaka wa 1990, aho abasirikare babaga mu kigo cya Camp Bigogwe babahigaga babita ibyitso by’Inkotanyi.

    Abarokotse bavuga ko bashengurwa bikomeye n’abapfobya Jenoside bitwaje ko indege ya Habyarimana yahanuwe muri 1994 ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside kandi bo baratangiye kwicwa mbere y’uko iyo ndege ihanurwa.

    Mbarushimana Gerard ati “ Mu myaka ya za 90 kugeza 94 barazaga bakica bamwe muri twe ngo turi ibyitso by’Inkotanyi, batangira kutwica kuva icyo gihe, hari indege yari yahanutse? Dushengurwa bikomeye n’abappfobya Jenoside bitwaje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana”

    Bavuga ko abasirikare babaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Bigogwe bafatanije n’abafaransa babatozaga, ngo batangiye kubageragerezaho Jenoside mbere y’uko itangira mu gihugu hose.

    Kabaka Emmanuel, umwe mu barokokeye muri aka gace, ngo ntazibagirwa ubugome bw’abasirikare b’Abafaransa babaga mu kigo cya Camp Bigogwe, ati “Baramfashe banjyana mu kigo, abasirikare bo mu kigo cya Bigogwe bafata indangamuntu yanjye bayereka umusirikare w’Umufaransa wari mukuru ahongaho, arayireba, aravuga ati, ni umututsi? Ahita avuga ati Abatutsi bose bagomba gupfa”.

    Kabaka avuga ko aba basirikare b’abakomando bari bafite ubugombe bukabije kuko ngo babafungiye mu kigo cya gisirikare, bajya kubaha umuceri wo kurya bakawuvanga n’umucanga.

    Ati “ Bari abagome, baduhaga umuceri, ukawufata mu kiganza, wajya gushyira ku munwa ngo utamire, bagahita bashyiramo umucanga byose ukabirya”.

    Na ho Perusi Kanoti, warokokeye mu rusengero rwaguyemo abagera kuri 300, avuga ko Bigogwe yibasiwe cyane kubera guturana n’ikigo cya Gisirikare, ati “ mu ma saa munani z’amanywa twabonye isi ihindutse umuriro, abasirikare baraduteye twihisha mu rusengero twumvaga ko tuza kurokoka kuko ari mu nzu y’Imana, badusanzemo, njye mbasha guca mu idirishya ndiruka, abarimo bose barabica, babarasa numva, harokokeyemo abantu batandatu”.

    Ngo imyitozo abasirikare bo muri iki kigo bakoraga bayishyiraga mu bikorwa bica Abagogwe bari baturiye iki kigo cya Gisirikare.

    Mbarushimana Gerard, umwe mu barokokeye mu Bigogwe ati “hari abasirikare bari mu mutwe wa Escardon de la mort, bari bashinzwe kwica, iyo myitozo yose yo kwica bakoraga ni twe bazaga kuyikoreraho bakatwica”.

    Barifuza ko urusengero rwa Bweramana rwashyirwaho ibimenyetso n’amazina by’abahiciwe

    Uru sengero rwa Bweramana rwaguyemo Abatutsi bagera kuri 300, ngo bari bahahungiye bizeye kuhakirira, bifuza ko rwashyirwaho ibimenyetso bigaragaza amazina y’abiciwemo (ifoto/Muhire D)

    Abarokokeye mu cyahoze ari Mutura, basaba ko urusengero rwa Bweramana rwaguyemo abagera kuri 300 rwashyirwaho ibimenyetso n’amazina agaragaza abaruguyemo.

    Mbarushimana Gerard, uhagarariye abarokokeye muri aka gace ati “twifuza ko hashyirwaho amazina y’abiciwe muri uru rusengero kugira ngo turusheho gusigasira amateka y’abacu”.

    Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko abakoze Jenoside bataye agaciro, agaya ingabo zakagombye kurinda abaturage kuba ari zo zabishe.

    Guverineri w’Intara y’uburengerazuba yagize ati “kuba mwari muturiye iki kigo cya Gisirikare mwakagombye kuba ari mwe ba mbere bari kuba bafite umutekano, mwakabaye mwararyamaga ntimunakinge amazu yanyu ariko si ko byagenze, babaye ingabo mbi zishe abo zakagombye kurinda, twishimire ko uyu munsi dufite agaciro, dufite ingabo zidashobora kwica umuturage zishinzwe kurinda. Kuba muri aha munyagirwa muri gusubiza agaciro abavandimwe bishwe, ntabwo babujijwe agaciro, ahubwo ababishe ni bo bataye agaciro”.

    Aha ngo hari bariyeri ku buryo ntawaherangaga, bahageze bafashe umwanya wo kunamira abahiciwe (ifoto/Muhire D)

    Ku bijyanye n’ibimenyetso bigaragaza amazina y’abiciwe mu rusengero rwa Bweramana, Munyantwari, yagize ati” Si aha honyine, turasaba abayobozi b’amadini, ibigo by’amashuri, n’ahandi hantu hose hazwi hagiye hicirwa abantu gushyiraho inkuta ziriho amazina y’abaguye aho hantu, niba ari ikigo cy’ishuri, umwana ucyigaho agakura abona ayo mateka,akayamenya.”

    Abagogwe barokotse bavuga ko hari ahantu hatazasibangana mu mitima ya bo, nk’ibere rya Bigogwe ryitorezwagaho abakomando bo mu ngabo za Habyarimana, bakifuza ko na ho hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gace ka Bigogwe, Kibirira, mu Kanage, ni hamwe mu duce Jenoside yakorewe Abatutsi yageragerejwe mu mwaka wa 1990 kugeza 1992 aho abaturage batwikiwe abandi baricwa ndetse barameneshwa.

    Icyarushijeho gukaza ubukana bw’ubwicanyi bwakorewe Abagogwe ngo ni abasirikare bakuru bakomokaga muri Gisenyi nka Col Bagosora n’abandi.

    Iri ni ibere rya Bigogwe, ni ho abakomando bishe Abagogwe bitorezaga, ngo uru rutare rwakagombye gushyirwaho amateka yihariye (Ifoto/Muhire D)

    Tanga igitekerezo