Bababazwa n’imyumvire y’umugore unyagiranwa n’abana 3 mu nzu y’akumba kamwe

0
Inzu isakaje amabati, amashitingi n’imitumba kandi ngo ijya isakambuka (Ifoto/Nshimiyimana E)

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu Kagali ka Duwane mu Mudugudu wa Cyahafi baravuga ko bababazwa cyane n’imibereho y’abana 3 banyagiranwa

Bavuga ko ubuzima bubi bw’uyu muryango wa Niyorara Léoncie bukomoka ku myumvire n’imigirire bidahwitse, nubwo nyir’ubwite avuga ko ibibazo byose yabitewe no kubura ubushobozi bitewe no kubyara akiri muto ndetse no kwibwa n’umugabo bashakanye mbere.

Abaturage bashinja Niyirora w’imyaka 28 gutwarwa n’inzoga no kubyara uko yiboneye ariko bakavuga ko ubuzima bw’abana 3 asigaranye nyuma yo gufashwa abandi 2 bubatera intimba [bivuze ko Niyirora w’imyaka 28 agize imbyaro 5] ari naho bahera basaba ko yakubakirwa.

Umwe mubo twasanze hafi y’iyi nzu y’akumba kamwe, yagize ati “Ayibanamo n’abana 3 ariko tugira agahinda iyo imvura iguye, kuko irabanyagira, kandi ikibabaje hari ubwo na nyina aba adahari, abana bakanyagirwa bonyine.”

Bavuga ko iyi nzu ngo ikunze no gusakamburwa n’umuyaga yayubakiwe ubwo yari amaze kunaniranwa na nyina yabyutsaga nijoro atashye ngo amukingurire, bityo nyina na we ngo kandi ufite ubumuga amufasha kubaka ako kazu.

Undi ati “Mu buzima bwe abyuka agenda sindabona abyuka ngo ajye guca n’incuro, abyuka agenda aho bacuruza amayoga, icyakora iyo ushatse kugurisha ibintu urabimuha akakugurishiriza ukamuhemba, bityo akenshi akazanira abana utudiya (uturibwa tumeze nk’amandazi dukozi mu bigori, imyumbati na soya) bakararira utwo, naho guteka byo ni rimwe na rimwe.”

Avuga ko kuba atajya agira igitekerezo cyo kuba yakwatisha imirima ngo ahinge bibatera impungenge ati “Abyuka agenda abandi baratisha bagahinga ariko we ni ukubyuka atora umurongo, akigendera akaza nijoro mu masa tano z’ijoro niba ari ubukene bukabije niba abiterwa no kugaya aho ataha byaratuyobeye”

Undi ati “Rwose mu minsi ishize iri yanzu ye yarasakambutse ari mu mvura abana umuvu urabarengera, kuri njyewe ikimbaza n’ubuzima bw’abana barara mu nzu idahomye idasakaye uribaza uti bazarwa umusonga ntibaramuka.”

Inzu isakaje amabati amashitingi n’imitumba kandi ngo ijya isakambuka (Ifoto/Nshimiyimana E)

Niyorara avuga iki kubyo avugwaho?

Nyuma yo kuvugana n’abaturanyi be twashakishije Niyirora uteri hafi y’urugo rwe tumusanga ku kabari.

Avuga ko imibereho itamworoheye, akavuga ko ibyamubayeho byaturutse ku kubyara akiri muto no kwibwa n’umugabo bashakanye mbere, bityo akavuga ko akwiye gufashwa.

Yagize ati “Ndangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri 2008 umuhungu arantereta turashakana, njya kwiga imyuga ariko nkorera mu mujyi umugabo wanjye anyiba imashini arayigurisha, icyo gihe ndaniyahura barandutsa, ariko kuva ubwo nkumva meze nk’aho nta buzima mfite, abahungu bakomeza kugenda bantereta gutyo, ubu mfite abana 5.”

Ibyo kuba anyagiranwa n’abana na we arabyemeza, ati “Iyo imura iguye idushiriraho n’abana umuvu ukadutembaho uko kunyagirwa niko kwatumye abo bana Gitifu abatwara.”

Gusa Niyirora avugako gitifu w’akagali hari icyo yamufashije ati “Yarankoreye yaravuze ati dore abana ntushoboye kubarera reka nshake abagufasha 2, yanshakiye ababarera.”

Avuga ko bigoye ko yakwiteza imbere adafite aho kuba, dore ko aho aba hamuvira kandi hahora hasakambuka kandi akaba ngo adafite n’igishoro aheraho, bityo akavuga ko yubakiwe inzu akanabona indi mashini yakwiteza imbere.

Avuga ko ubu afasha abantu kugurisha ibintu byakoreshejwe kuko atagira isambu yahinga.

Uku ni ko igisenge cy’iyi nzu giteye

Ubuyobozi buvuga iki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Duwani, Mukakarangwa Caritas, avuga ko ikibazo cya Niyirora gishingiye ku myumvire kandi akanagaragaza ko Niyirora yisubiyeho yafashwa ariko kumufasha ubu biracyagoye.

Gusa mu gihe Niyirora n’abaturanyi bemeza ko abana n’abana 3, Gitifu we avuga ko abana bose babafashe bakamusigira umwana umwe wo mu mugongo, kuko abandi babiri ngo bari kwa se ubabyara, abandi 2 ubuyobozi bukaba bwarabashakiye ababarera.

Yagize ati “Abana twarabajyanye asigarana umwe, naho ikibazo afite ni uko aho agenda ajya kwishakira abagabo, bityo ukabona imyumvire ye iteye ikibazo.”

Ku rundi ruhande anagaragaza ko kumufasha byashoboka ariko kugeza uyu munsi bitoroshye dore ko n’ubu ari kumwe n’umugabo muri ako kazu.

Ati “Umwe mu bana avuga anafite se banabana, kuko sinzi niba anakeneye ko tumwubakira ariko afite umugabo babana muri iyo nzu ni umusore, usibye ko Niyirora ahora agenda agaruka.”

Ku kijyanye n’imashini idoda, gitifu avuga ko Niyirora ayikeneye cyane yajya kuyishyuza uwayimutwaye kuko ngo atayobewe aho uwayimutwaye aherereye.

Aka ni ko kazu kabamo abantu bane, bakanyagirirwamo iyo imvura iguye

Ku kijyanye n’icumbi yagize ati “Aho ho hari icyo twamusaba twamusaba kuba hamwe, kuko kubakira umuntu uhora ugenda biragoye, kuko n’iyo nzu arimo yicwa n’uko akenshi aba adahari kandi nk’uko wanamubonye si umuntu utashobora guhoma. Si muto se? Iramutse iva twamuha n’umuganda ariko ntiwafasha umuntu ugenda akamara amezi 5 akagaruka.”

Tanga igitekerezo