APR Volleyball Club yerekeje muri Tuniziya

    0
    RRA VC ihatana na APR Volleyball Club yasimbuye mu mikino Nyafurika

    APR Volleyball Club mu bagore yerekeje muri Tuniziya aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

    Biteganyijwe ko irushanwa rigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 6 kugeza 18 Mata 2017 aho rizabera mu mujyi wa Kelibia muri Tuniziya.

    APR yitabiriye iri rushanwa ariko ntabwo ari yabaye iba mbere muri shampiyona mu Rwanda ahubwo ni uko ikipe ya RRA yabaye iya mbere yagombaga kujyayo ariko hasigaye iminsi mike itangaza ko ntabushobozi ifite bwo kwitabira iri rushanwa, maze APR yari kuwanya wa kabiri ibona aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa.

    Abakinnyi 11 bagomba guhagararira ikipe ya APR VC muri Tuniziya

    1. Mukantambara Seraphine

    2. Niyomukesha France

    3. Mukansanga Benita

    4. Mutakampuwe Brigitte

    5. Uwikeza Delphine

    6. Mutamba Olive

    7. Igihozo Yvette

    8. Bayija Yvonne

    9. Mutoni

    10. Musanabageni Claudine

    11. Uwibambe Angelique.

    Abaherekeje ikipe ni : Sibomana Viateur umutoza mukuru, Nkuranga Alex umutoza wungirije , Rubayiza Mutisi ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team Manager), n’umuganga Solange.

    Nkuranga Alex umutoza wungirije wa APR Volleyball Club yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko bagiye kwitabira iri rushanwa kandi biteguye neza ndetse bongeyemo n’amaraso mashya, ati “mu bakinnyi uko ari 11 abagera 8 bose ni abasanzwe bakinira ikipe ya APR hakiyongeraho abandi babiri bavuye muri RRA ndetse n’umwe wavuye muri St Aloys”.

    Avuga ko aba bakinnyi batatu aribo Mukantambara Seraphine, Niyomukesha France na Mukansanga Benita baje kugongera imbaraga mu ikipe ya APR cyane ko bose bari baze iminsi bitegura haba muri shampiyona ndetse no mu minsi ya nyuma mbere y’uko berekeza muri Tuniziya.

    Umwaka ushize u Rwanda rwahagararirwe na RRA VC yabashije kugarukira muri ½ nyuma yo gutsindwa na Ahly yo mu Misiri amaseti 3-0.

    Tanga igitekerezo