APR VC yaje ku mwanya wa 10

    0
    APR VC y’abagore yaserukiye u Rwanda (Ifoto/CAVB)

    APR Volleyball Club mu bagore yaserukiye u Rwanda mu irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ryaberaga muri Tuniziya yaje ku mwanya wa cumi.

    Iri rushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ryari ryitabiriwe n’amakipe hafi 17 ryatangiye tariki ya 7 Mata uyu mwaka ubwo Abanyarwanda batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 rikaba ryasojwe tariki ya 16 uyu mwaka.

    Ikipe yegukanye iri rushanwa ni Carthage yo muri Tuniziya nyuma yo gutsinda amaseti 3-2 Shams mu Misiri.

    APR Volleyball Club yari mu itsinda rimwe na Pipeline (Kenya), Sonatrach (Algeria) na Bafia (Cameroun), yaje gutsindwa imikino ibiri itsinda umwe, ntiyabasha kuza mu makipe abiri ya mbere yabonye itike ya 1/4, biza gutuma APR VC ikina mu makipe ahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera ku wa 16.

    Mu mukino APR VC yakinnye kuwa Gatandatu , yaje gutsinda ikipe ya Bejaia yo muri Algeria amaseti 3-0 (25-21, 25-19, 25-16).

    APR yitabiriye iri rushanwa nyuma y’aho ikipe ya RRA yagombaga kwitabira iyi mikino yabuze ubushobozi, bityo hagenda APR yari ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize.

    RRA mu mwaka wa 2016 ni yo yaserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ibasha kugarukira muri ½.

    Uko amakipe yasoje iri rushanwa akurikirana

    1. Carthage

    2. Shams

    3. Prisons

    4. Ahly

    5. Pipeline

    6. Sonatrach

    7. Sfaxien

    8. INJS

    9. Marsa

    10. APR

    11. Ndejje

    12. FAP

    13. ARSU

    14. Asec

    15. Bejaia

    16. Bafia

    17. University of Zimbabwe.

    Tanga igitekerezo