APR FC yizeye ko izegukana igikombe cy’amahoro

    0

    APR FC yiteguye gutsinda imikino yose yo mu gikombe cy’Amahoro kuko yiteguye kugitwara.

    Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yemeza ko ari n’ibisanzwe ko APR FC iba ishaka ibikombe kandi bagomba gukora cyane kugira ngo babitware.

    Mulisa avuga ko ibyo abizi kuva na kera akiri umukinnyi muri iyo kipe ko zabaga ari intego zabo, kuri ubu akaba arimo nk’umutoza uzi icyo ashaka.

    Umukino wa APR FC na Vision FC mu Gikombe cy’Amahoro uraba uyu munsi kuri Sitade Umumena.

    Uko imikino ya 1/16 iza kugenda mu gikombe cya Amahoro

    Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita

    Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)

    Espérance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)

    Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)

    Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)

    Imikino izaba kuwa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

    Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)

    Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)

    Etoile de l’Est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)

    Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)

    Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)

    Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)

    United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)

    Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)

    Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)

    Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)

    Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)

    Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

    Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati y’itariki 25 na 26 Mata 2017 aho hazamenyekana amakipe agomba gukina muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

    Tanga igitekerezo