Amagaju FC yahaye Rayon Sports ibitego- Pablo

    1

    Nduwimana Pablo, umutoza w’Amagaju FC yatangaje ko ibitego batsinzwe na Rayon Sports 4-1 muri shampiyona ari ibyo batanze.

    Nduwimana yagize ati “gutsindwa ibitego bine bibaho, ariko kuri njye navuga ko ari twebwe twabahaye ibi bitego”.

    Uyu mutoza avuga ko ba myugariro be bakoze amakosa menshi ari na ho havuye ibyo bitego, ariko nta kibazo bazabikosora, ati ” kuri uyu mukino nsinshobora kwigaya cyane, ariko nshobora kuvuga ko ibitego byose ari byo twabahaye.Ni amakosa nanjye ntabwo byumva neza, ariko tuzayakosora”.

    Umutoza wa Rayon Sports Irambona Masoudi Djuma yatangaje ko bakinnye n’ikipe ikina atari ukuza kugarira gusa, ahubwo ko yasatiraga, bigatuma nabo bakina bashyizeho umwete, ati “kuva umukino ugitangira uburyo bwabonetse, ikindi nuko byadufashije gutegura umukino wo muri Nigeria dufite ejo bundi”.

    Uwo mukino wafashije Rayon Sports kwitegura umukino mpuzamahanga izakina na Rivers United yo muri Nigeria, ni mu mikino y’amakipe yegukanye ibikombe by’ibihugu iwayo (CAF Confederation Cup) tariki ya 15 Mata 2017 muri Nigeria.

    Uyu mutoza yishimiye kuba yagaruye umukinnyi Abouba Sibomana wari waragize ikibazo cy’imvune.

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Moustapha Nsengiyumva watsinze 2 mu gice cya mbere, ikindi gitsindwa na Muhire Kevin naho ikindi gitsindwa Manishimwe Djabel mu gice cya kabiri.

    Igitego cy’Amagaju FC cyatsinzwe na Alanga Yenga Joachim mu gice cya kabiri.

    Umukinnyi wa Rayon Sports, Mutsinzi Ange yatangaje ko bafite umutoza mwiza ugirira icyizere abakinnyi kandi na bo bamwereka ko bashoboye biba bishimishije.

    Uwo mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017.

    Nyuma y’uwo mukino Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 aho ikurikiwe na APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 44.

    Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 muri shampiyona.

    Igitekerezo kimwe

    1. Uyu mutoza w’Amagaju arasetsa rwose! Ubwo se ayobewe ko kugira ngo igitego cyinjire hagomba kuba ikosa byanze bikunze? Naho ubundi birazwi ko Rayon Sports, uretse n’uyu mwaka bigaragara ko ihagaze neza, isanzwe itorohera na gato iyi kipe ya Chef Rutaremara ikomoka mu Bufundu!

    Tanga igitekerezo