Album “Afro” Mani Martin yayimurikiye kuri Internet

0
Album “Afro” Mani Martin yayimurikiye kuri Internet

Mani Martin yashyize hanze Album nshya yise ‘Afro’ yari amaze imyaka irenga itatu atunganya.

Indirimbo zose zigize iyi Album uko ari 15 Mani Martin yazishyize hanze ku mbuga za internet zicuruzwaho imiziki za iTunes, Spotify, Amazon n’izindi, aho igura amadorali $ 8.99 angana n’amanyarwanda 7,416 Rwf.

https://www.amazon.com/gp/product/B01M29T3QW/ref=dm_ws_sp_ps_dp

Buri ndirimbo imwe igura amadorali $ 0,9 angana n’amanyarwanda 742Rwf.

Mani Martin mu kwamamaza iyi Album ye nshya yahise asohora ‘Rubanda’ imwe muri izi ndirimbo, abwira abakunzi be ko bashobora no kugura Album ye yose yuzuye kuri interineti.

Afro ni Album ya 5 Mani Martin asohoye.

Iri zina Afro yayise rishatse kuvuga ikintu cyose kijyanye n’Ubunyafurika by’umwihariko ubwiza n’ishema bya Afurika, nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru Izubarirashe.rw.

Indirimbo 15 zigize iyi Album ni: Afro, Afrika Ndota, Kinyaga, Kalibagiza, Iyizire, Chalala, Serafina (yafatanyije na Innoss’b), Sogea, Rubanda, Umumararungu, Mwalimu, Akagezi ka Mushoroza, Ndaraye, Baba ni nani na Same Room.

Muri izi ndirimbo harimo 10 nshyashya n’izindi 5 z’inyongezo zirimo izo abantu bagiye bumva mbere yaho. Iyi Album iriho indirimbo ziri mu ndimi zinyuranye harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikinyarwanda n’imwe iri mu rurimi rw’Amashi.

Uyu muhanzi avuga ko ateganya gukora ibitaramo bikomeye byo kuyimurika ahereye i Kigali no hanze.

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw

I R: Iyi alubumu fite mwihariko ki? Indirimbo ziyigize zihuriye ku ki?

Umwihariko wa mbere ifite ni uko ari Album igenewe abatuye Isi bose, ivuga ku Rwanda ibwira Afurika ikava kuri Afurika ibwira Isi yose. Ubutumwa cyane cyane bukubiye muri iyi Album ni ubutumwa bujyanye no guhwitura Abanyafurika by’umwihariko urubyiruko kugira ngo tugire ishema ry’abo turi bo kandi tumenye ko nta wundi uzabidukorera atari twebwe ubwacu.

I R: Nta zindi ngingo uririmbaho muri iyo Album?

Indi ngingo ya kabiri ndirimbaho ni ukugaragaza ishema ry’abo turi bo. Urubyiruko rwinshi rutekereza ko rushobora kumera neza ari uko gusa rutari muri Afurika. Usanga hari abasigaye bapfa baharanira kujya muri Amerika n’u Burayi kubera ko gusa bakuze bumva ko kubaho neza ari ukuba ku butaka bw’iyo migabane yindi. Ntekereza ko kujya hanze gushakayo ubumenyi n’ubuzima ari ikintu cyiza ariko ubikora wese nk’umunyafurika ntibimusabe kwiyambura uwo ari we no kumva ko ahari kuvukira muri Afurika no kuba umwirabura ari nk’aho ari icyaha cyangwa se umuvumo.

I R: Nta ndirimbo z’urukundo se ziriho?

Muri iyi Album ndirimba no ku buzima busanzwe bwo muri sosiyete, urukundo nkaririmba ku bantu n’ahantu, nkaririmba ku byiyumviro, nkaririmba ubwiza bw’ibintu, nkaririmba no ku isanzure.

I R: Iyi Album ikoze ite mu buryo bw’imicurangire,?

Ni Album ikoze mu buryo bwa “Live Recording”, twagerageje kwiyambaza mudasombwa gake gashoboka. Twagerageje kurushaho kongeramo uburyo bwo gucuranga cyane mu mwimerere.

I R: Kuki wahisemo kuzana Mastola ngo abe ari we muyikorana?

Producer Mastola ni umuntu twakoranye cyane akaba ari nawe wakoze Album yanjye ya “My Destiny”. Afite uburyo bwihariye we yumvamo imiririmbire yanjye n’uko nkora umuziki kurushaho. Gusa n’ubundi dusangamo izindi ndirimbo zakozwe na Pastor P nk’iyitwa Afro, Same Room na Serafine n’Akagezi Ka Mushoroza zakozwe na Bill Gate.

I R: Nta bandi bahanzi wiyambaje mu myandikire kuri iyi Album yawe nshya?

Iyi Album iriho ibitekerezo by’abandi bantu benshi haba mu kwandika indirimbo, haba mu gucuranga; nagiye mbonaho imisanzu y’abandi bantu batandukanye. Harimo nka Eric1Key yamfashije kwandika indirimbo Afurika Ndota, harimo Liza Kamikazi niwe wanditse indirimbo Serafina ndetse na Marchall Ujeko ukomoka ku kirwa cya Nkombo wamfashije kwandika indirimbo ziri mu rurimi rw’Amashi. Harimo n’amajwi y’abaririmbyi bandi nka Jody, nka Tissaint Aroww ndetse na Robert King bazwi cyane wo muri Congo (RDC). Mu bacuranzi harimo Kesho Band, harimo Hubert Rock wacurangaga umwirongi muri Neptunez Band, harimo na Andy wacuranganaga na Kidum.

I R: Hari ibitaramo bikomeye se uteganya kuzakora ngo umenyekanishe iyi Album?

Ndataganya gukora igitaramo hano mu Mujyi wa Kigali ariko nkaba nakora n’ibindi bitaramo mu gihugu hose byo kuyimurika. Ndanateganya kujya mu bindi bihugu birimo Tanzaniya, Uganda, Kenya, n’agace gato ka Congo.

Iyi Album (Afro) ije ikurikira Album My Destiny yasohotse mu 2012, na Intero y’Amahoro yasohotse mu 2011, hakaba Icyo Dupfana yasohotse mu 2010 ndetse n’Isaha ya 9 yasohoye muri 2007.

Tanga igitekerezo