Abasirikare bikuye imbunda bagaheka amapombo banze kuva mu mitwe y’Abanyamusanze

    0
    Bamwe mu basirikare bakuru ba RDF batera umuti wica nkongwa mu murima w'umuturage

    Inkuru igiye kumara icyumweru ica ibintu mu baturage b’Akarere ka Musanze ni iy’igikorwa bakorewe n’Ingabo z’Igihugu (RDF) mu mpera z’icyumweru cyashize ubwo zamanukaga zikabasanga mu nsisiro batuyemo maze zigaheka amapombo zikabaterera umuti wa ‘Pyrthrum EWC+’ hagamijwe kurwanya icyorezo cya nkongwa cyibasiye ibigori.

    Hirya no hino ahateraniye abaturage mu Karere ka Musanze, uri gusanga mu biganiro bagirana hataburamo ugutangarira igikorwa bita ko cyabatunguye ‘bikomeye’, ubwo babonaga ingabo z’igihugu ziza kubakemurira ikibazo cya nkongwa bari baburiye umuti kubera ubukana ngo cyari gifite.

    Ibikoko bya nkongwa byari byibasiye ibigori ubu biri gupfa umusubirizo nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda ziteye umuti ubirwanya

    Maniriho Aimé, umuhinzi wo mu Murenge wa Muko agira ati “Njye kugeza ubu ishusho ya afande ahetse ipombo ariho atera umuti mu bigori byo mu mirima yacu yanze kumva mu mutwe; biriya bintu sinzi niba hari ahandi hantu byigeze biba kuri iyi Si.”

    Akomeza agira ati “Rwose ingabo z’igihugu zaraje zikura imbunda ziheka amapombo, ziratubwira ngo ‘dufatikanye dutere umuti kugira ngo icyo cyorezo cya nkongwa tukirwanye’. Iki gikorwa cy’ingabo zacu twaragishimye cyane.”

    Mukabagabo Agnes, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 we agira ati “Ubundi twari tuzi y’uko ingabo z’igihugu zidashobora kuza mu mirima, mbese ari abo guheka imbunda bakaturwanirira ku rugamba gusa.”

    Uyu mubyeyi ngo yatunguwe no kubona ingabo z’igihugu zikuru imbunda zigaheka amapombo zikarwanywa nkongwa mu mirima y’abaturage

    RDF ngo ntiyakoze ubusa, nta bwoba bw’inzara buhari

    Abaturage bavuga ko bahamya ko ibikoko bya nkongwa byari mu bigori byabo biri kugenda bipfa; ikintu kibaha icyizere cy’uko batazibasirwa n’inzara nk’uko babitekerezaga RDF itaraza kubaterera umuti.

    Habimana Ignace agira ati “Uyu muti wishe ibyo bisimba byose ku buryo ubu nk’uko uri kubibona nta kibazo ibigori byacu bifite.”

    Nyiramana Felicite yunganira Habimana agira ati “Nari mfite impungenge ko ngiye guhura n’inzara kandi narahinze, ni bwo ingabo z’igihugu zaje zintereramo umuti; nagezemo nsanga ibisimba biri gupfa, bimwe byapfuye ibindi birimo gusambagurika, rero ndabona nta nzara nzagira.”

    Umuti watewe n’ingabo mu mirima y’abaturage watangiye kwica nkongwa ku buryo ubwoba bw’inzara abaturage bari bafite ngo bwashize

    Lt Col Réne Ngendahimana, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, yatangaje ko mu nshingano yo kurinda ubusugire bw’igihugu ingabo zifite, zitarenza ingohe umutekano w’abaturage mu buryo butandukanye harimo no kumenya niba batekanye mu birebana n’imirire.

    Kajugujugu mu guhashya nkongwa, RDF iti ‘ntabwo tuzaruhuka ako gakoko kadatsinzwe burundu’

    Hegitari 132 z’imirima ihinzeho ibigori ni zo zimaze guterwaho umuti urwanya agakoko ka nkongwa hirya no hino mu Karere ka Musanze. Ni mu gihe muri ako karere habarurwa hegitari zirenga 600 zibasiwe na nkongwa zigomba guterwaho umuti wica ko gakoko.

    Umuti wa ‘Pyretrum EWC+’ uri gukoreshwa harwanya agakoko ka nkongwa hirya no hino mu gihugu ukorerwa mu ruganda ruri mu karere ka Musanze rwitwa Horizon SOPYPRWA rusanzwe rutunganya igihingwa cy’ibireti aho rukaba rushamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

    Tanga igitekerezo