Abanyarwanda batuye California basabwe kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

    0
    Hagarutswe ku mateka y'u Rwanda, umuhango wari witabiriwe n'abanyamahanga

    Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri California bakoze umuhango wo kwibuka nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basanzwe kongera kurushaho gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, wateguwe ahanini n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya ‘California Baptist Universiy’ yo mu Mujyi wa Riverside, mu Ntara ya California, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Bari bafatinyije n’abarimu babo, Abanyarwanda n’abaturage kavukire batuye muri aka Karere mu kwibuka Abanyarwanda bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr. Octavien Ngarambe, umunyarwanda uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Majyepfo y’Intara ya California (Southern California) yasobanuriye abari bitabiriye uwo muhango impamvu zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba mu Rwanda.

    Yabwiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 ko amahano yabaye mu Rwanda bakwiye kuyakuramo amasomo, abasobanurira ko kugira ngo Jenoside itazongera kuba mu Rwanda cyangwa se mu bindi bihugu ku Isi yose hagombye ahanini kurwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Tugomba gufatanya tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abakiriho bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ntibavugishe ukuri kw’amateka yabaye”.

    Bryan Davis, Umunyamerika ushinzwe abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri California Baptist University (Dean of International Programs) yabwiye abari bateraniye aho ko Isi yose igomba kurwanya ku buryo bwimazeyo ingenga bitekekerezo ya Jenoside.

    Yavuze ko Isi yagombye guhana mu mategeko abapfobya Jenoside.

    Uyu muyobozi yavuze ko yatangajwe kandi akanashimishwa n’uko yabonye u Rwanda rwahindutse rukabasha kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwarateye imbere cyane mu gihe gito.

    Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’Abanyarwanda bavuye mu mijyi itandukanye yo mu Majyepfo y’Intara ya California.

    Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka.

    Abitabiriye uwo muhango bacanye urumuri rw’icyizere rugaragaza ko hari icyizere ko jenoside itazongera.

    Habayeho gufata umunota wo kwibuka no guha agaciro abambuwe ubuzima muri Jenoside . Muri ibyo bikorwa, harimo kandi amasengesho ndetse n’ubuhamya, n’amagambo anyuranye, yose yavugaga uburyo Jenoside yateguwe, ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe, ndetse n’aho u Rwanda rumaze kugera mu kwiyubaka.

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda bavuze amateka y’u Rwanda yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, uko yateguwe, n’uko yahagaritswe ngo abato batazi amateka bayamenye.

    Herekanywe filime yitwa “Mama Rwanda” ivuga ku bagore babiri bafatanya imirimo yabo yo mu rugo n’imirimo mishya bihangiye mu kwiteza imbere. Aha hari hagamijwe kwerekana uko Abanyarwandakazi b’ubu bihangira imimo bagatuma igihugu cy’u Rwanda kirushaho gutera imbere.

    Basabwe kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
    Abanyarwanda bafashe ifoto y’urwibutso
    Kaminuza ya California Baptist yateguye uyu muhango

    Tanga igitekerezo