Abandi banyarwanda 20 bafashwe binjira muri Uganda nta byangombwa

0
Abanyarwanda bafatiwe muri Uganda badafite ibyangombwa

Polisi ya Uganda yataye muri yombi Abanyarwanda barenga 20 mu gace ka Kabale bagiye muri iki gihugu nta byangombwa.

Umuyobozi wa Polisi muri Kabale, Elly Maate, yavuze ko bafashwe nyuma y’aho Polisi ihagaritse bisi barimo bajya muri iki gihugu.

Maate yavuze ko batari bafite ibyangombwa by’inzira n’ibindi byangombwa.

Yabwiye The New Vision ko aba banyarwanda bajyaga mu Mujyi wa Kampala, bari muri bisi yitwa Baby Coach, ifite pulake UAM 897C.

Uyu muyobozi akaba yabwiye abafite imodoka zitwara abagenzi kwirinda gutwara abantu nk’aba batagira ibyangombwa, cyane ko ngo hari ubwo baba bafite umugambi mubi.

Nubwo Polisi ibuza abafite izi modoka gutwara abantu badafite ibyangombwa, Amuza Mugume, umuyobozi wungirije muri iyi kampani itwara abagenzi we yavuze ko bidashoboka.

Yagize ati “Twe twemerera gutwara abantu bose nyuma yo kugaragaza ko bishyuye amafaranga, ni na ko rero byagenze kuri aba bagenzi, ni gute nagombaga kumenya ko bari muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko?”

Aba banyarwanda bafashwe nyuma y’aho nabwo mu Kuboza 2016 ubutegetsi bwa Uganda bwagaruye mu Rwanda Abanyarwanda 41 bafatiwe mu Ntara ya Kabale, nyuma yo kujya muri iki gihugu ku buryo butemewe n’amategeko.

Abenshi muri aba baturage ni abakomoka mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bakaba bari bagiye gushaka akazi mu mirima ihinga ibyayi.

Tanga igitekerezo