Abakunzi b’umuhanzi Aimee Milienne basuye inzibutso zo mu Ntara y’Iburasirazuba

0
Bamwe mu bagize umuryango wa Hora Rwanda

Ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakunzi b’umuhanzi Aimee Milienne bibumbiwe mu cyitwa ‘Hora Rwanda’ basuye inzibutso eshatu zo mu Karere ka Kayonza na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aimee Milienne avuga ko bagiye ari benshi, ariko bagezeyo bigabanyamo ibice bitatu basura urwibutso rwo ku Muyumbu na Musha muri Rwamagana, ndetse na Rukara mu Karere ka Kayonza.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ibi babikora mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, komora ibikomere byatewe na Jenoside, gusigasira amateka y’Abanyarwanda ndetse no guharanira ubusugire bw’igihugu.

Abagize umuryango “Hora Rwanda” usibye gusura inzibutso zitandukanye ziri mu Rwanda, banafata umwanya bagasura inshike za Jenoside zitishoboye aho bitwaza nk’ibyo kurya, amasabune, isukari, impapuro z’isuku n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko basura imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bakabafasha ibyo bashoboye.

Nubwo Hora Rwanda yasuye izi nzibutso, ariko Aimee Milienne ntabwo yabashije kwifatanya n’abakunzi be kuko guhera tariki ya 7 Mata 2017 yahise arwara.

Umuhanzi Aimée Milienne (Ifoto/Kagiraneza O)

Umuryango wa Hora Rwanda washinzwe n’umuhanzi Aimee Milienne tariki ya 7 Mata 2014, ufite intego yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abantutsi, kugeza ubu ukaba ugizwe n’abarenga 256.

Amafoto

Bafata umwanya bakiga nüfamateka
Bakigera hafi y’urwibutso
Hora Rwanda yiganjemo urubyiruko
Uyu muryango ugizwe n’abato n’abakuze
Usanga bose bambaye imipira ynditseho amazina ya Hora Rwanda

Tanga igitekerezo