Abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS7 bazasura Urwibutso rwa Kigali

0
????????????????????????????????????

Abahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya karindwi (PGGSS7) ku wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2017 bazasura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bahanzi ni: Bulldog, Dany Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico the Best, itsinda rya Dream Boys, itsinda rya Active,Queen Cha na Oda Pacy.

Mushyoma Joseph bita Boubou umuyobozi wa East African Promoters (EAP) isosiyete itegura amarushanwa ya PGGSS ku nkunga ya BRALIRWA yatangarije ikinyamakuruy izubarirashe.rw ko igikorwa cyo kujyana abahanzi gusura inzibutso bagitangiye ubwo aya marushanwa yabaga ku nshuro ya kabiri, bikaba bikorwa mu rwego rwo gufasha aba bahanzi kwiga amateka y’igihugu ndetse n’icyo basabwa kugira ngo bubake igihugu binyuze mu buhanzi bwabo.

Mushyoma yagize ati “Abahanzi 10 bose bahatanira iri rushanwa ni urubyiruko, dutegura uru rugendo kugira ngo tubireke ibyo igihugu cyanyuzemo bityo bibafashe gukora indirimbo zifite ubutumwa bwiza”.

Nyuma bakazakurikizaho igikorwa cy’urukundo kizaba ku itariki ya 20 Mata 2017 aho bazatanga ubwishingizi bwo kwivuza ku miyango 1000 itishoboye yo mu Karere ka Rubavu.

Tanga igitekerezo