Abahanzi ba PGGSS 7 basuye urwibutso rwa Gisozi berekwa ibyo bakwiye kwirinda – AMAFOTO

0

Abahanzi icumi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro yaryo ya karindwi (PGGSS7) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2017, berekwa uko byari bimeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa kiba ngarukamwaka, aho abahanzi basura rumwe mu nzibutso ziri mu gihugu, bakigishwa ku mateka mabi yaranze u Rwanda akarushora muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bahanzi bari bitabiriye iki gikorwa bose uko ari icumi Bulldog, Dany Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, itsinda rya Dream Boys, itsinda rya Active, Queen Cha na Oda Pacy.

Bari baherekejwe n’abakozi n’abayobozi ba East African Promoters n’abo muri BRALIRWA itegura aya marushanwa.

Gusura…

Bakihagera, babanje gusobanurirwa ko uru rwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo abantu barenga ibihumbi 250, biganjemo abari batuye muri Kigali.

 

Mbere yo gusura urwibutso nyir’izina, babanje kwerekwa filimi ntoya mbarankuru y’iminota 10, ivuga ubuhamya bw’abantu barokotse ubu bakiriho bashyinguye ababo muri uru rwibutso bavuga uko batewe agahinda na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu wa 1994.

Ni filimi irimo ubuhamya butanga ishusho y’ubugome ndengakamere jenoside yakoranywe.

 

 

Hamwe n’ubuyobozi bwabo bahise bajyana indabyo bari bazanye bazishyira ku mva nuko bafata umunota umwe wo kunamira abahashyinguwe.

 

Nyuma binjiye mu rwibutso nuko basobanuriwe ibice bikuru birugize; harimo ikigaragaza uko Abanyarwanda babagaho mbere y’umwaduko w’abazungu (mbere y’ubukoloni), igice cy’uko abakoloni bazanye iterambere mu Rwanda ariko bakanazana ivangura, uko Jenoside yateguwe inashyirwa mu bikorwa n’ingaruka za nyuma yayo ndetse n’igice cy’uko u Rwanda ruri kwiyubaka mu iterambere rirambye.

 

Muri uru rwibutso beretswe ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside bigaragaza ubugome n’ubukana yakoranywe, berekwa n’igice cy’amafoto y’abana bishwe.

 

Benshi muri aba bahanzi bagaragazaga agahinda, ariko banagaragaza amatsiko menshi yo gushaka kumenya bamwe bitegereza neza amwe mu mafoto ari muri uru rwibutso y’abana bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, barangajwe imbere na Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz bateye inkunga urwibutso y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu (500,000Rwf).

 

Icyo bavuga…

Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters itegura Guma Guma, yavuze ko bahisemo kuzana aba bahanzi gusura urwibutso rwa Gisozi kuko ari urwibutso rufite amateka akomeye cyane , kandi ko benshi mu bahanzi batuye mu Mujyi wa Kigali batari barusura.

Yagize ati “Twifuje ko mbere yo kujya kumenya amateka y’ahandi n’abatuye mu mujyi wa Kigali babanza bakamenya amateka yabo, bakamenya uko byagendaga mu gihe bamwe muri bo bari abana bato cyane batazi ibyo ari byo.”

Yagize ati “Abahanzi bari mu basenye iki gihugu kandi ijwi ry’umuhanzi rigera kure ku buryo rero buri muhanzi wese ashyizemo ingufu mu kwamagana ibyabereye mu gihugu cyacu nka Jenoside yakorewe Abatutsi bigira imbaraga nyinshi cyane kuko ijwi rye ryumvwa n’abantu benshi rero ni igitekerezo cyiza kugira ngo bamenye amateka yacu mu byo bahanga no mu byo baririmba bamenye ibyo bagomba kwirinda.”

Social Mula, umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw yavuze ko kuri we atari ubwa mbere asuye uru rwibutso ariko ko buri gihe iyo asuye Gisozi n’izindi nzibutso ababazwa n’umubare munini w’abantu bishwe.

Mula, w’imyaka 24, avuga ko nk’umuhanzi ari intumwa yagombye kumvikanisha icyiza, agahanga ibihangano bihumuriza bitandukanye n’ibyatumye habaho ubwicanyi.

Yagize ati “Umuhanzi muri rya jwi rye akwiye gutanga ubutumwa bwigisha bugamije no kongera gukangurira abantu kubaka igihugu, kuko ijwi rye rigera kure akwiye kurikoresha mu nzira nziza yaba mu kubaka ndetse no kwanga ikibi.”

 

Uru rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rwo rwibutso rubumbatiye nyinshi mu nyandiko zivuga ku mateka y’iyi Jenoside, zikaba ziri mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa; hagamijwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside.

Kuri ubu, uru rwibutso rumaze gusurwa n’abantu barenga 800.000. Rucungwa rukanitabwaho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku nzibutso wa Aegis Trust, ishami ryawo ry’u Rwanda.

Aba bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS 7, bazajya mu Karere ka Rubavu, ku itariki ya 20 Mata 2017, batange ubwishingizi bwo kwivuza ku miryango 1000 itishoboye.

Amafoto: Kigali Today

Tanga igitekerezo