Abagize itsinda rya “Trezzor” bazitabira iserukiramuco rya “DOADOA”

0
Abagize Trezzor Band

Iserukiramuco ngarukamwaka rya “Doadoa”, ku nshuro ya 6 rizitabirwa n’abahanzi barimo itsinda rya “Trezzor” rizaturuka mu Rwanda.

Iri serukiramuco rizaba ku matariki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2017, ribere i Kampala ahitwa Uganda Museum. Mu Rwanda, uretse itsinda rya Trezzor, hazanaturuka abahanzi barimo Angel Mutoni, Deo Munyakazi ndetse na Eric Kirenga uzwi cyane nka Dj EricSoul.

Iri serukiramuco ry’ubugeni rihuriza hamwe abahanzi n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ubuhanzi.

Iri serukiramuco rya Doadoa rinaberamo ibiganiro binyuranye bigamije kubaka iterambere ry’ubuhanzi muri Afurika y’i Burasirazuba.

Uyu mwaka hakazaganirwa ku ngingo igira iti “Uko waba umuhanzi wigenga muri Afurika y’i Burasirazuba.” Hazaba hishimirwa ko muri aka karere ari ho hari abahanzi benshi bigenga kurusha mu tundi turere tugize Afurika yose.

Muri iri serukiramuco hazaba harimo abantu baturutse muri Tanzaniya nka Espen Sorensen (Mzungu Kichaa) uyobora inzu itunganya umuziki ya Caravan Records, abo muri Uganda nka Francis Manana usanzwe utegura Milege World Music Festival, Charles Ademson (Makadem) umuhanzi wo muri Kenya n’abandi banyuranye.

Aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw, Yves Kana umuyobozi w’itsinda rya Trezzor, yavuze ko muri iri serukiramuco bazaririmbamo indirimbo zabo ziri kuri Album yitwa Urukumbuzi.

Yagize ati “kuri twe bizaba ari amahirwe yo kuzaririmbayo, buzaba ari uburyo bwiza bwo kwimenyekanisha no guhura n’abandi bahanzi batandukanye. Kandi bizahurirana n’uko mu kwezi kwa Gatanu tariki 26 tuzamurika Album yacu.”

Iri tsinda rya Trezzor rirateganya kuzahita rikorera ibihangano bishya muri Uganda.

Tanga igitekerezo