Abafaransa muri Zone Turquoise bashakaga gukingira ikibaba abakoze Jenoside – Minisitiri w’Intebe

    0
    Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi atambagizwa mu Rwibutso rwa Murambi (Ifoto/Tashobya)

    Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, avuga ko abasirikare b’Abafaransa bakoze Zone Turquoise bari bagamije gukingira ikibaba interahamwe, abasirikare ndetse n’ubutegetsi bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.

    Minisitiri w’Intebe avuga ko intego y’abasirikare b’Abafaransa yari ugukingira ikibaba abakoze Jenoside bashaka no kubahungisha ngo bazagaruke gukora Jenoside.

    Yagize ati “Abafaransa baje hano muri Zone Turquoise kugira ngo bakingire ikibaba interahamwe, abasirikare, abajandarume, abanyapolitiki b’abicanyi bari bamaze gutsindwa n’ingabo za FPR Inkotanyi barimo babahungisha baberekeza muri Kongo kugira ngo bazabagarure bakomeze gukora Jenoside mu Rwanda.”

    Uyu muyobozi mukuru avuga ko uruhare rw’abasirikare b’Abafaransa muri Jenoside ntawukwiye kurwirengagiza na gato, aho yavuze ko bagaragaye mu bikorwa bibi birimo kujya kuri za bariyeri baka indangamuntu mu rwego rwo gushaka abatusti ngo bicwe.

    Murekezi yavuze kandi ko banatanze intwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Ubuhamya bwa Mutangana Simon bwongeye kunyomoza abagipfobya Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside,baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Harimo cyane cyane u Bufaransa n’ingabo z’icyo gihugu uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uruhare rurigaragaza hano i Murambi, rurigaragaza no mu Rwanda hose. Abafaransa bagize umubano ukomeye cyane na Leta yateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi, Abafaransa bafashije mu mirwano ingabo zicaga abaturage, ingabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Abafaransa bari kuri bariyeri zashunguraga Abanyarwanda bahereye ku ndangamuntu zanditsemo ikiswe amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa.

    Abafaransa bakomeje gutanga intwaro, gutanga inama kuri Leta byagaragaraga ku mahanga yose no ku Banyarwanda twese uko tungana ko iyo Leta y’Abatabazi irimo ikora Jenoside.”

    Ubutumwa Minisitiri Murekezi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Murambi

    Avuga kuri gahunda yo gusura inzibutso, Minisitiri w’Intebe yavuze ko ari igikorwa Guverinoma ishyize imbere, aho bikwiye gukorwa na buri Munyarwanda wese akabishishikarira cyane cyane urubyiruko

    Yasabye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) gukomeza iyo gahunda nziza yo gutegura ibikorwa byo gusura inzibutso ngo kuko bituma abantu bamenya birushijeho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bahangana n’ingengabitekerezo yayo.

    Yanasabye CNLG ko yakorana bya hafi na RDB muri gahunda isanzweho ya Tembera u Rwanda, aho ngo bikwiye ko abazajya bayijyamo bazajya banasura inzibutso ziri ahatandukanye mu gihugu.

    Urwibutso rwa Murambi ruri mu munani ziri ku rwego rw’igihugu rukaba rushyinguwemo imibiri y’abatutsi igera ku bihumbi 50.

    Minisitiri w’Intebe yasabye ko CNLG yakwihutisha ibikorwa byose byatuma rujya mu murage w’isi wa UNESCO.

    Umwe mu barokokeye i Murambi witwa Mutangana Simon yavuze uburyo abatutsi bishwe by’agashinyaguro.

    Avuga ko tariki 7 indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yaraye iguye, ngo aho yari atuye muri Komine Mudasomwa ngo ubwicanyi bwahise butangira. Abayobozi ngo bakoze uburyo babahuriza hamwe, nyuma baza gutahura ko bashaka kubica barahunga.

    Ngo byabaye iby’ubutsa ngo kuko umugambi wo kubahuriza hamwe wakomeje, bagafata Abatutsi baturukaga imihanda yose bakabajyana i Murambi ahari haratangiye kubakwa ishuri ry’imyuga.

    Tariki ya 21 Mata 1994, i Murambi ngo hari hakusanyirijwe abatutsi bagera ku bihumbi bisaga 50, ngo kuri iyo tariki mu masaha ya saa cyenda ni bwo babirayemo babica cyane. Hakoreshejwe za gerenade, imbunda n’intwaro gakondo.

    Mutangana yanavuze ku ruhare rw’abasirikare b’Abafaransa, aho yemeje ko bareberaga interahamwe zica abatutsi ntibagire uwo barokora.

    Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rwubatse mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

    Mu mwa wa 1995 ni bwo imibiri y’abatutsi biciwe i Murambi ndetse bakanajugunywa mu byobo byacukuwe n’amamashini tariki ya 22 Mata 1994, bakuwe muri ibyo byobo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ku ikubitiro hakaba harataburuwe ibihumbi cumi n’umunani.

    Imwe mu myambaro bamwe mu batutsi biciwe kuri urwo rwibutso bari bambaye

    Tanga igitekerezo