Ababyeyi muri Zimbabwe batangiye gutanga amatungo ku mashuri kubera ibura ry’amafaranga

0
Ufite Ihene yemerewe kuyitanga umwana agakomeza kwiga muri Zimbabwe

Ababyeyi mu gihugu cya Zimbabwe badashobora kubona amafaranga y’ishuri y’abana babo kuri ubu bemerewe gutanga itungo ku ishuri mu mwanya wa minerval.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’uburezi muri iki gihugu, Lazarus Dokora mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Mail.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Lazarus, yavuze ko amashuri akwiye korohereza ababyeyi badashobora kubona amafaranga y’ishuri, akakira amatungo ariko abana bagakomeza kwiga. Yagize ati “ Uretse n’amatungo, n’abadashoboye kuyabona bakwiye koroherezwa buri wese agatanga icyo afite. Urugero nk’umwubatsi ashobora gutanga serivisi agahabwa icyo akora ku ishuri maze umwana we akiga”.

Aya makuru avuga ko amashuri amwe yatangiye kwemera amatungo mu mwanya w’amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi ashimangira ibyo Minisitiri Dokora yavuze, yagize ati “ Ababyeyi bakwiye kwemererwa kuriha amatungo ku bayafite, aba ni abatuye cyane cyane mu byaro ariko ababyeyi batuye mu migi bashobora gukoresha ubundi buryo nko gukorera ishuri indi mirimo y’amaboko n’ibindi”.

Ibi bitangajwe nyuma yaho mu minsi ishize abafite amatungo bemerewe kwaka inguzanyo ku ma banki. Amwe muri aya matungo abayafite bemerewe guhabwa izo nguzanyo harimo: Ihene, intama, inka n’andi.
Nkuko bitangaza na Televiziyo ya Bulawayo24, ngo Zimbabwe iri mu bihe bitoroshye by’ibura ry’amafaranga aho abantu bibatwara amasaha menshi batonze imirongo ku ma banki bagiye gushaka amafaranga. Leta ya Zimbabwe ivuga ko iryo burya ry’amafaranga riterwa ngo nuko hari abantu badakunze kubitsa muri icyo gihugu ahubwo bakigira hanze. Ariko andi makuru avuga ko ayo makuru atari yo ahubwo ko biterwa nuko nta shoramari rikihaboneka kubera ibibazo by’ubukungu aho ubushomeri buri ku kigereranyo cyo hejuru.

Tanga igitekerezo