Ikipe y’igihugu ya Beach Volley yabonye itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika

    0
    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Beach Volley

    Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) mu bagabo n’abagore yitabiriye imikino y’akarere ka gatanu (Zone 5) muri Uganda yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’Afurika muri Mozambique tariki ya 16 Gicurasi 2017.

    Uko imikino y’Akarere ka gatanu yagenze

    Mu bagore u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Uko imikino yagenze

    Rwanda 2 – 0 Sudan

    Rwanda 2-0 Uganda

    Rwanda 2-0 Kenya .

    Mu bagabo

    Ikipe y’igihugu yaje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri nyuma ikaza gutsindwa umukino wa nyuma wayihuje na Kenya.

    Uko amakipe yatsindanwe

    Rwanda 2-0 Uganda

    Rwanda 2-0 Sudan

    Rwanda 0-2 Kenya.

    Kansime Julius umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko abakinnyi muri rusange bitwaye neza nubwo bitari byoroshye gukina imikino irenze ibiri umunsi umwe gusa.

    Abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa

    Mu bagabo

    Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien.

    Mu bagore

    Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse.

    Iri rushanwa ry’akarere ka gatanu (Zone 5) ryaberaga muri Uganda ryari ryitabiriwe n’makipe ane ari yo: Uganda, u Rwanda, Kenya na Sudan nizo zabashije kwitabira iri rushanwa ariko izabonye itike ni eshatu gusa arizo u Rwanda, Kenya na Uganda.

    Tanga igitekerezo