AS Kigali yanyagiye Mukura Victory Sports igera ku mwanya wa gatatu

  0
  Eric Nshimiyimana umutoza wa As Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru(Ifoto/Ububiko)

  AS Kigali yanyagiye Mukura Victory Sports 4-1 igera ku mwanya wa 3 muri shampiyona.

  Ibitego byose bya AS Kigali byatsinzwe na Mubumbyi Bernabe wari watsinze 3 mu gice cya mbere.

  Igitego kimwe cya Mukura Victory Sports cyatsinzwe na Cyiza Hussein.

  Nyuma yo gutsinda Mukura, AS Kigali ikomeje kunganya amanota na Police FC muri shampiyona.

  Police FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 43 mu gihe AS Kigali iyikurikira binganya amanota.

  Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 52 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 41.

  Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11 mu gihe Gicumbi FC bikurikiranye ifite amanota 18 nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1.

  APR FC iramutse itsinze umukino wa Etincelles FC kuri iki cyumweru yahita isubira ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

  Ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ihita ibona itike yo kwitabira amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Afurika (CAF Champions League).

  Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017

  Bugesera FC 1-1 Sunrise F C (Bugesera saa “15.30”)

  Marines FC 1-2 Gicumbi F C (Umuganda saa “15.30”)

  Kirehe FC 0-1 Police F C Kirehe saa “15.30”).

  Imikino izaba ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2017

  Pepinieres FC Vs Kiyovu (Ruyenzi saa “15.30”)

  Etincelles FC Vs APR FC (Umuganda saa “15.30”)

  Musanze FC Vs Espoir FC (Musanze saa “15.30”).

  Tanga igitekerezo