Zone V: U Rwanda rwatangiye urugendo rutsinda Kenya

0
U Rwanda rwatangiye irushanwa rya Zone V rutsinda Kenya

Mu irushanwa rya basketball ry’akarere ka Gatanu ribera i Cairo mu Misiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaritangiye itsinda iya Kenya amanota 76 kuri 60.

Uyu mukino wabaye ku  mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni uwa mbere u Rwanda rukinnye mu itsinda ruherereyemo rya A aho ruri kumwe na Misiri yakiriye iri rushanwa, Kenya na Sudani y’Epfo.

Qter1: Rwanda 14 – 7 Kenya
HT:     Rwanda 26 – 32 Kenya
Qter3: Rwanda 47 – 40 Kenya
FT:      Rwanda 76 – 60 Kenya

Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro nibwo u Rwanda ruzacakirana na Misiri mu mukino utoroshye, naho kuwa Gatatu saa munani na mirongo ine n’itanu abasore ba Moise Mutokambali bahure na Sudani y’Epfo.

Kapiteni w’u Rwanda, Mugabe Aristide yabwiye urubuga rwa FIBA ko intego bafite ari ukuba aba mbere cyangwa aba kabiri kandi ngo biteguye gukoresha ingufu zose zishoboka ngo babigereho bityo bazitabire irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika rizabera i Brazzaville guhera tariki ya 17 kugera 31 Kanama 2017.

Misiri iri kumwe n’u Rwanda mu itsinda rya mbere, ari na yo bikina kuwa Kabiri, yatangiye irushanwa itsinda Sudani y’Epfo amanota 87-76 mu mukino wafunguye irushanwa.

Ikipe y’Igihugu yumva amabwiriza y’umutoza mbere y’umukino

 

Tanga igitekerezo