Zone V: U Rwanda rwabuze itike yo gukomeza, rwishumbusha umwanya wa 3

0
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda imaze kwambikwa umudari wa Bronze

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya basketball itsindiwe na Uganga muri 1/2 cy’irangiza mu mikino y’akarere ka 5 (Zone V), abasore b’u Rwanda ntibatahiye aho kuko begukanye umwanya wa gatatu batsinze u Burundi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 i Cairo mu Misiri nibwo indoto za Mugabe Aristide na bagenzi be zo gukomeza marushanwa yo ku rwego rwa Afurika azabera i Brazzaville zarangiye nyuma y’aho Uganda ibatsinze amanota 77-64.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 18 nibwo u Rwanda rwambitswe umudari wa Bronze nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi amanota 89-75.

Umukinnyi wigaragaje cyane muri uyu mukino kimwe nko mu yindi yabanje ni Kenneth Gasana aho yatsinze amanota 27, Rebounds 12 na 10 Assists (Ibyo bita Triple double).

Gasana kandi ni na we mukinnyi warushije abandi mu gutsinda amanota menshi muri iri rushanwa kuko afite icyigereranyo cy’amanota 21.6 kuri buri mukino hamwe na assists 7.4 kuri buri mukino.

Ku mukino wa nyuma, Misiri yakiriye iri rushanwa yatsinze Uganda amanota 95 – 72 bityo zombi zibona itike ijya i Brazzaville.

Tanga igitekerezo