Zone V: U Rwanda rwabonye itike ya 1/2 aho ruzahura na Uganda

0
Kami Kabange na Bradley Cameron bagize uruhare runini mu intsinzi y'u Rwanda

Nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball itsindiye iya Sudani y’Epfo mu mukino wa gatatu w’itsinda A ku manota 90 – 80, yahise ibona itike yo gukomeza muri 1/2 cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V) ribera i Cairo mu Misiri.

Uganda yabaye iya mbere mu itsinda B nyuma yo gutsinda imikino yose yo muri iri tsinda, ni yo izacakirana n’u Rwanda muri 1/2 cy’irangiza iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 saa moya z’umugoroba kuri Stade Nkuru y’i Cairo.

Muri uyu mukino u Rwanda rwahuriyemo n’abasore barebare ba Sudani y’Epfo, Umunyarwanda Kenneth Herbert Gasana ni we watsinze amanota menshi (33) anatanga imipira 7 yavuyemo amanota (Assists).

Qter1: S.Sudan 9 – 22 Rwanda.
HT     : S.Sudan 23 – 21 Rwanda.
Qter3: S.Sudan 21 – 21 Rwanda.
FT:      S.Sudan 27 – 26 Rwanda.

Abasore ba Mutokambali Moise barangije imikino yo mu matsinda bari ku mwanya wa kabiri n’amanota 5 barushwa inota rimwe na Misiri.

Abanyarwanda baba mu Misiri bari bashyigikiye bikomeye ikipe yabo
Kenneth Gasana ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino
Abafana ba Sudani y’Epfo bari benshi cyane muri Stade
Abakinnyi ba sudani y’Epfo bakurikiye amabwiriza y’umutoza
U Rwanda rwatangiye umukino ruyoboye kugeza ku munota wa nyuma
Umwe mu basifuzi bayoboye uyu mukino yari umugore

Tanga igitekerezo