Yarokoye uruhinja rw’amezi 3 muri Jenoside ararwonsa arwita Irizabimbuto

1
Mukarurinda Rose yanahawe umudari w'umurinzi w'igihango

Mukarurinda Rose w’imyaka 74 wo mu Karere ka Nyanza, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari atuye mu Karere ka Ruhango muri Kinazi, igice kizwi nk’amayaga.

Uyu mukecuru azwi ho kuba yarashoboye kurokora abantu ariko cyane icyo ashimirwa ni umwana w’uruhinja yarokoye rwari rufite amezi atatu akemera kurwonsa atazi inkomoko yarwo.

Ubwo ibikorwa bya AERG & GAERG Week byakorerwaga mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017, uyu mukecuru yahawe inka yitwa ‘inka y’ineza’ kubera iki gikorwa cy’ubutwari yakoze.

Inka y’ineza yagabiwe Mukarurinda

Avuga ko uyu mwana yatandukanye n’ababyeyi be bamaze kwicwa nyirasenge wari mu kigero cy’imyaka 15 akamuhungana. Ubwo yageraga hafi y’aho uyu muryango wari utuye ngo ni bwo yaje guhura n’umuhungu w’uyu mukecuru amusaba ko yamuhisha, ni ko kumujyana iwabo.

Akimara kwiyemeza guhisha aba bana bari baje babagana yahise yiyemeza kureka konsa umwana we wari ufite imyaka ibiri ahitamo konsa uyu mwana w’uruhinja ntawe agishije inama.

Mukarurinda ati “Ubwo nagiye kubona mbona umuhungu wanjye araje azanye n’umwana w’umwangavu afite agahinja, naragafashe ndakonsa n’umufasha wanjye ntabwo yigeze agira ikibazo ko nkuye umwana muto twari dufite ku ibere.”

Uyu mubyeyi kuri ubu ushaje avuga ko uwo mutima w’urukundo yumvaga awufite wo gukunda ikiremwamuntu, ngo kenshi cyane ibitero byarazaga byinshi ariko hakaba nk’umuntu umuburira ati ‘bageze aha naha’ ubwo agasohoka mu nzu akajya mu bihuru.

Ati “Njye numvaga ko twese turi abantu tuva amaraso kandi twaremwe n’imana, ntiyavanguye ngo Abahutu, Abatutsi nta cyari gutuma nanga konsa uwo mwana, Imana izakomeze idufashe uru rukundo turukomeze.”

Inkotanyi zikigera i Kinazi ngo yahise aziha uwo mukobwa asigarana agahinja agakomeza kukitaho gusa ngo nyuma y’umwaka aka gahinja nako yaje kugashyikiriza umuryango na ko barakajyana, n’ubwo byabanje kugorana kuko kari kazi ko ari we nyina, dore ko yakonkeje kakiri gato.

Mukarurinda avuga ko uretse kuba aba bana baraje bamusaba kubahisha ngo nta handi yari abazi, ati, “Ntabwo nari mbazi kubeshya ni icyaha nta n’ubwo nzi igisekuru cyabo nakimenye nyuma sekuru aje kumutwara tumenyana mbahaye umwana wabo.”

Nyuma ya Jenoside uyu avuga ko yahuye no kunenwa na bamwe mu baturanyi be bavugaga ko ahetse umwana utazwi bigatuma aho ahingutse hose bamwishisha bakamuhunga ndetse ngo akumva ko bamugirira nabi.

Kuri ubu ngo kuko babonye ntacyo bakimugize, dore ko ubwo bamubazaga aho azajya ingoma y’Inkotanyi ivuyeho yabareze bagahanwa babonye nta kundi babigenza ubu bakaba babanye neza.

Twashatse kumenya uburyo uyu muhungu yahuye n’aba bana, maze atubwira ko yarimo agenda afite bibiliya kuko yakundaga gusenga kandi ise akaba yari yarababujije kuzamena amaraso, maze agahura n’uyu mwana w’umukobwa wari ufite uruhinja akamusaba ko niba bafite inka bamubabarira bakabahisha.

Ngo kenshi abicanyi babasabaga uyu mukobwa kuko bari bazi ko ari uwo babohoje ngo na bo babohozeho, ariko bamukomeraho kugeza ubwo Inkotanyi zageze Ntongwe zikamutwara.

Kuri ubu Uwineza Parfaite wahawe Izina rya Irizabimbuto n’uyu mukecuru ku bw’uburyo yarokotse, afite imyaka 23, akaba arimo kurangiza kaminuza mu gihugu cya Kenya, ngo akaba yishimira ko afite aho ageze.

Uyu nyirasenge na we ngo atuye mu Mujyi wa Kigali, abyaye gatatu akaba afata uyu mukecuru nk’umubyeyi kuko abyara akajya kumwereka abana ndetse umukecuru na we akajya kumusura nk’umwana ndetse uyu Uwineza ngo akaba uko aje mu kiruhuko umukecuru ajya kumusurayo.

Mukarurinda kubera igikorwa yakoze yituwe inka na sekuru w’uyu mwana n’ubwo yaje gupfa akaba yaramwemereye indi, ndetse nyuma y’iyi yahawe na AERG & GAERG ngo akaba n’aho atuye benda kumuha indi, yahawe kandi umudari w’ishimwe nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’akagari.

Uyu ni we wahuye na Ingabire ndetse n’uruhinja yari afite abashyira nyina

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo