Yaribeshye acuranga mu ndege video ye ari kwiyuhagira yambaye ubusa

0
Patience Thusi

Mu gihe bimenyerewe ko indege zitandukanye mu rwego rwo kwibagiza abagenzi urugendo rurerure zibashyiriramo za video zitandukanye, umupilotekazi wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo we yashyizemo iye bwite ari kwiyuhagira yambaye buri buri.

Uyu mukobwa uzwi nka Thusi Patience aregwa kurangaza no kubangamira abagenzi 125 bari muri iyo ndege aho baje kwibaza ibibaye birabayobera.

Iyi video itaravuzweho rumwe yafashwe n’umuhungu w’inshuti  ye mu rwego rwo kwishimisha ngo yatumye uyu mukobwa ahura n’ibibazo kuko yabaye ahagaritswe ku kazi by’agateganyo kandi akazajya ahembwa icya kabiri cy’umushahara we.

Uyu mukobwa Patience Thusi mu rwego rwo gusaba imbabazi, yagize ati “ Ndasaba imbabazi abagenzi 125 nari ntwaye kuko mu byukuri mbabwije ukuri ntabwo nabikoze mbigambiriye, nyabuna mbasabye umutima ubabarira, mbijeje ko bitazasubira”.

Ubwo iyi video yakinwaga mu ndege ngo habonetse abagenzi bahugiye mu kuyifata kuri za telephone zabo nubwo bwose barimo basinzira kubera urugendo rurerure bari bagenze.

Ibi byose byaje kumenyekana igihe umwe muri abo bagenzi yashyize iyi video kuri Youtube.com nyuma biza kugera ku buyobozi bw’indege.

Umuvugizi bwa Sosiyete y’iyo ndege uyu mukobwa yari atwaye, Edward Thompson mu kiganiro n’ikinyamakuru iMzansi yagize ati “ Ntabwo twagombaga gukeka ko uyu mupilote yakora ibintu nk’ibi kuko ni intangarugero mu bakozi bacu, ikibabaje nuko agiye guhanirwa kubangamira abantu. Nubwo yakomeje kuvuga ko yabikoze atabigambiriye, ibyo ntabwo polisi ibyitaho”.

Tanga igitekerezo