Western Boys itsinda rishya riririmba nka “Urban Boyz”

3
Western Boyz

Mu Ntara y’u Burengerazuba hagezweho abahanzi b’abasore bitwa Western Boys bamaze imyaka 3 bakora umuziki.

Aba bahanzi uko ari batatu bavuga ko baririmba nk’itsinda rya Urban Boyz.

Aba bahanzi bafite indirimbo 6, zirimo ebyiri zigezweho mu Burengerazuba zirimo Amahirwe na Original. Ubu bamwe baba i Kigali, aho baje gukomereza amashuri makuru naho abandi bakaba ku Kibuye, mu Karere ka Karongi aho bahereye umuziki.

Ikinyamakuru Izubarirashe.rw cyagiranye ikiganiro nabo basobanura byinshi ku muziki wabo

I R: Watangira utwibwira, n’itsinda ryawe?

Nitwa Twambazimana Aimable, ndi umwe mu bahanzi bagize itsinda Western Boys. Western Boys bisobanuye abasore bo mu Burengerazuba nk’ahantu twatangiriye umuziki. Itsinda ryacu turi abantu 3 ari bo njyewe, Stone David (ubusanzwe witwa Ukwizagira David), hari uwo bita Ricky Bre (Rugiramigabo Eric) nanjye Bob. Kugira ngo dutangire umuziki twahuriye ku ishuri; ahitwa ESAPAN ku Mugonero.

I R: Hashize igihe kingana gute mutangiye umuziki?

Tumaze igihe kigera ku myaka itatu; twatangiye umuziki muri 2014.

I R: Mukora iyihe njyana?

Dukora injyana ya Afrobeat, rimwe na rimwe tunyuzamo, bitewe n’uko inganzo yaje, tugakoramo Zouk. Ariko twibanda cyane cyane kuri Afrobeat.

I R: Mumaze gukora ibihe bihangano?

Dufite indirimbo 6 ari zo Original, Aransajije, Kebuka, Manankuraha, Ikiraro na Amahirwe. Ebyiri muri zo; Original na Amahitwe zo zifite n’amashusho. Izo ndirimbo ziri kuri Youtube, abantu batweretse ko bazishimiye.

I R: Kuki mutaramenyekana cyane?

Ubundi twatangiye twiga ku ishuri ku Kibuye kuko ari ho twese twigaga, urumva ko muri 2014 twigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, rero twakunze gukorera cyane mu Ntara. Niho itangazamakuru ryatworoheraga kugira ngo ibikorwa byacu bimenyekane. N’ubu mu Ntara niho tuzwi cyane ariko i Kigali biracyagoranye.

I R: Aho mukomoka barabazi cyane?

Baratuzi cyane, za Gisenyi, za Kibuye, za Gitarama nk’uko twitwa Western Boys, muri izo nce baratuzi cyane. Nk’ubu nk’i Gitarama tumaze kuhakorera ibitaramo 2, no kuri Bonane twari turiyo, ku Kibuye ho tumaze kuhakorera ibitaramo bigeze muri 5, za Rusizi naho twakozeyo ibitaramo bigera muri 5, i Gisenyi naho baradusaba ngo tuzajyeyo.

I R: Hari ibihembo mu maze guhabwa?

Hariya ntabwo imyidagaduro yaho yari yazamuka cyane ku buryo hazamo ibintu by’ibihembo ariko tugeze ku rwego indirimbo yacu iza ku mwanya wa mbere ku maradiyo, ihatana n’izindi z’abahanzi b’i Kigali twavuga ko basanzwe bazwi cyane mu muziki. Baratuzi cyane, baraducuranga kuri Radiyo Rusizi, kuri RC Musanze, kuri Energy y’i Musanze, kuri RC Rubavu no kuri Radiyo Huguka.

I R: Murateganya kwimenyekanisha n’i Kigali? 

Yego, tumaze iminsi tudasohora indirimbo ariko hari indirimbo nshyashya dushaka gusohora tukayikorera inaha. Turifuza ko n’i Kigali batumenya, turifuza ko n’iyo twakora indirimbo 2 muri uyu mwaka ariko zikamenyakana. Turifuza kuzikorera kwa Pacento, cyangwa Junior muri uyu mwaka.

I R: Ubusanzwe mukora iki?

Nta kazi gafatika dufite, nibwo tukirangiza amashuri, turacyafashwa n’ababyeyi.

I R: Hari abavuga ko muririmba nka Urban Boyz, mubivugaho iki?

Abantu benshi barabitubwira n’uwumvise indirimbo wese aratubwira ngo ko numva muririmba nka Urban Boyz ariko umwana iyo avutse mu muryango abantu baravuga ngo uyu mwana ndabona asa na se, undi akavuga ngo ndabona asa n’uriya mwana mwabyaye. Abantu mu mitwe yabo bafashemo Urban Boyz ariko nibakomeza kutwumva bazumva itandukaniro ntibazajye batwitiranya.

I R: Cyangwa wenda mubafatiraho urugero nka bakuru banyu mu muziki?

Buriya nta nubwo turirimba nka bo, ariko wumvise amajwi ya ‘baking’ hari ukuntu wumva tubikora mu buryo bijya gusa, ariko buriya wumvise neza ntabwo ari bimwe. Twe dushaka no kugira umwihariko muri Live, ku buryo abantu bazabasha kudutandukanya.

I R: Umwihariko wanyu muzanye mu muziki ni uwuhe?

Tugerageza kuririmba umwimere duhindurira abantu tukabaha indirimbo bumva ko ari nshya mu matwi yabo. Ntidukora indirimbo zisa, hari igihe umuhanzi akora indirimbo ukumva isa n’iya mbere, twe turahindura ku buryo wumva ari bishya mu matwi.

I R: Ni izihe ngorane mumaze kubona mu muziki?

Hari abanyamakuru banga kuducuranga.

I R: Byababayeho?

Yego, kandi biduca intege kuko usanga uwakagufashije kuzamuka ari we ugutsikamira. Ahubwo ndasaba itangazamakuru ryo mu Rwanda ko ryagerageza kumva impano nshya bakazifasha. Kuko buriya niwumva impano nshya ukavuga uti, wowe nutangira gutya, nutangenza uku wowe ntabwo ngukina. Hari igihe uzaba uri gufata wenda ‘Diamond’ cyangwa ‘Davido’ wari uje mu Rwanda ukamusubiza hasi ugakomeza gucuranga ba bandi bazwi wumva batanarenga aho bari. Niyo mpamvu n’umuziki w’u Rwanda nkeka ko udatera imbere.

3 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo