Uwimana yatsindiye igihembo gikuru mu iserukiramuco rya Sinema

0
Apolline Uwimana usanzwe utunganya amafilimi

Apolline Uwimana usanzwe utunganya amafilimi, yatsindiye igihembo nyamukuru cy’umuyobozi wa filimi mwiza (Best Director) mu isozwa ry’iserukiramuco ry’Abagore bakora filimi mu Rwanda, rya Urusaro International Women Film Festival (IWFF), mu mpera z’icyumweru.

Iki gihembo cya ‘Best Director’ Uwimana yatsindiye kiri mu bihembo 5 byatanzwe; aho we yegukanyemo 3 muri byo; ari byo igihembo cya Filimi ngufi nziza (Best Short Film), igihembo cy’umuyobozi wa filimi mwiza (Best Director) n’igihembo cyihariye (Special Mention).

Uretse ibi, hatanzwe igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best Actor) wabaye Ahadi Beni, naho igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore cyegukanwa na Antoinnette Uwamahoro usanzwe umenyerewe cyane mu mafilimi y’uruhererekane ya Seburikoko n’Intare y’Ingore.

Ikindi gihembo cyatanzwe ni icya filimi yakunzwe cyane (Most popular film), yabaye iyitwa Isaha yatunganyijwe na Zaninka Joselyne.

Uwimana, wegukanye igihembo nyamukuru, aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki gihembo kigiye kurushaho kumutera imbaraga zo gukora cyane, akagera kuri byinshi.

Yagize ati “Nishimiye iki gihembo mpawe kuko kigaragaza ko ibyo nkora bihabwa agaciro, kandi bikishimirwa n’Abanyarwanda. Ngiye gukora uko nshoboye kugira ngo ndusheho kuzamura urwego rwanjye muri sinema no kurushaho gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru. Ndifuza gushyira sinema  nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga”.

Ibi bihembo byatanzwe ku bufatanye na Ambasade y’Ababiligi na Canal+

Poupoune Sesonga Kamikazi, wateguye iri serukiramuco yavuze ko bishimiye ko Leta yabashyigikiye mu kuritegura, agaragaza ko biyemeje kurushaho guteza imbere umugore mu bijyanye na sinema.

Yagize ati “gutegura iri serukiramuco ni akazi katoroshye, ni rishya ariko andi maserukiramuco azakurikira turizera ko ibintu bizarushaho kugenda neza.”

Mu cyumweru cy’iri serukiramuco hahuguwe abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo muri Kigali ya FAWE Girls School na College Ami des Enfants mu rwego rwo kubategura mu bya sinema no kubafasha kugaragaza impano bifitemo bakiri bato.

Iri serukiramuco ryatangiye kuwa 4 Werurwe 2017.

Tanga igitekerezo